Ibiganiro:Umusigiti wa Darul Barakaat
ICYIGO CYA POLICE CYA GISHALI
[hindura inkomoko]Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) ni rimwe mu mashuri ya Polisi y’u Rwanda. Ryatangiye mu mwaka wa 2000 nyuma gato y’ishingwa rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari, Akagari ka Bwinsanga, Umudugudu wa Shaburondo.
Mu koroshya itangwa ry’amahugurwa, ishuri rya polisi y’u Rwanda rya Gishari rigabanyijemo amashami ane; Ishami ry’amahugurwa y’ibanze ya polisi ritanga amahugurwa ku basivili baba binjijwe muri polisi bagasoza amahugurwa bari ku rwego rw’abapolisi bato bagahabwa ipeti rya Police Constable. Hari ishami ry’amahugurwa yo ku rwego rw’abofisiye bato binyuze mu ikosi rya ‘Cadet’ ritoza abapolisi bo ku rwego rw’abofisiye barimo abasanzwe bari mu mirimo ndetse n’abakinjira muri polisi y’Igihugu, bagahabwa ipeti rya rya AIP (Assistant Inspector of Police) nyuma yo gusoza amahugurwa.