Jump to content

Ibiganiro:Motorized wheelchair

Page contents not supported in other languages.
Kubijyanye na Wikipedia

IMIYOBORERE YA DIYOSEZI YA KIBUNGO AKARERE KARWAMAGANA KABARIZWAMO[hindura inkomoko]

Diyosezi Gatolika ya Kibungo igishingwa yahawe Umwepiskopi Musenyeri Yozefu SIBOMANA, wari usanzwe ari Umwepiskopi wa Ruhengeri.

Igihe agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Yozefu SIBOMANA, ubwegure bwe bwakiriwe na Papa kuwa 25 Werurwe 1992, yasimbuwe na Musenyeri Ferederiko RUBWEJANGA watorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kuwa 30 Werurwe 1992, wari usanzwe ari umurezi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Musenyeri Ferederiko RUBWEJANGA yimitswe kuwa 5 Nyakanga 1992.

Kuwa 28 Kanama 2007, Diyosezi ya Kibungo yahawe Umwepiskopi wa 3, ari we Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO, wari usanzwe ari Umwepiskopi wa Ruhengeri, maze yimurirwa muri Diyosezi ya Kibungo.

Ki itariki ya 29 Mutarama 2010, Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yakiriye ukwegura kwa Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO, maze asaba Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, AWARI Arkiyepiskopi wa Kigali, kuyibera Umuyobozi. Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA yayiboye neza kugeza kuwa 20 Nyakanga 2013, ubwo Diyosezi ya Kibungo yabonaga Umushumba wa 4 wayo bwite, ubwo Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yimikwaga nk’Umwepiskopi wayo. Musenyeri Antoni KAMBANDA yabaye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kuva kuwa 20 Nyakanga 2013 kugeza kuwa 27 Mutarama 2019, umunsi yimikwa nk’Arkiyepiskopi mushya wa Kigali, maze akomeza no kuba Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo kugeza kuwa 1 mata 2023, ku munsi Umwepiskopi mushya wa Diyosezi yahawe Inkoni y’Ubushumba bwa Diyosezi ya Kibungo.

https://www.diocesekibungo.com/rw/diyosezi-kibungo/ Placide isingizwe pro (talk) 07:40, 18 Gicurasi 2024 (UTC)[subiza]