Jump to content

Ibiganiro:Jackson Muleka

Page contents not supported in other languages.
Kubijyanye na Wikipedia

PARUWASI GATURIKA YA RWAMAGANA

[hindura inkomoko]

Paruwasi ya Rwamagana yashinzwe na Nyiricyubahiro Yohani-Yozefu Hiriti, kuwa 5 Gashyantare 1919, maze ayiragiza Bikira Mariya Umwamikazi w’imitsindo (Notre Dame des Victoires). Kuri iyo tariki nibwo Abamisiyoneri bahageze kugira ngo bahatangire ubutumwa muri Misiyoni yari imaze gushingwa.

Amavu n’amavuko ya Paruwasi ya Rwamagana

Ubuganza ni igice cy’u Rwanda kiri mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, mu burasirazuba bushyira amajyepfo y’icyo kiyaga.

Padiri Lewo Delimasi (R.P. Léon Delmas), watumwe kurambagiza ako Karere gaherereye mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi adutekerereza amateka y’ishingwa ry’iyo Misiyoni[1]: RWAMAGANA niryo zina ryahawe Misiyoni nshya yagiye mu ruhererekane rw’ishingwa rya za Misiyoni z’icyahoze ari Vikariyati ya Kivu kuva muri Gashyantare 1919. Muri Gashyantare 1918, Padiri Lewo Delimasi, aturutse muri Misiyoni ya Kigali yari yarashinzwe kuwa 21 Ugushyingo 2013, akaba yari ayibereye umukuru, nibwo yakoze urugendo rwe rwa mbere mu Buganza, abisabwe na Musenyeri Yohani-Yozefu Hiriti wifuzaga ko yamenya neza imiterere y’ako Karere gakikije ikiyaga cya Muhazi.

https://www.diocesekibungo.com/rw/2022/10/07/paruwasi-gatolika-ya-rwamagana-yaragijwe-bikira-mariya-umwamikazi-wimitsindo/ Placide isingizwe pro (talk) 07:34, 18 Gicurasi 2024 (UTC)[subiza]