Ibicurane

Kubijyanye na Wikipedia
Amazuru y'umuntu urwaye ibicurane arimo ibimwira.

Ibicurane ni indwara yandura, yibasira cyane imyanya y’ubuhumekero; mu mazuru no umuhogo no mu bihaha, iterwa na virus yitwa myxovirus influenza cyangwa influenzavirus,

yandurira mu mwuka igihe uyirwaye yitsamuye, avuze, cyangwa mu matembabuzi nk’amacandwe.[1]

Virusi ya influenza bitewe n’igihe cy’umwaka igenda ihindagurika.[1]

Ibimenyetso by'iyi ndwara [1][hindura | hindura inkomoko]

  • Umuriro uri hejuru (akenshi urenga degree 39 cyangwa 40)
  • Inkorora itazana igikororwa
  • Kubabara umutwe
  • Kokera mu muhogo
  • Kumva umerewe nabi mu mubiri, no gucika intege

Uko ivurwa[hindura | hindura inkomoko]

  • Kuruhuka, Kuruhuka neza kandi bihagije bifasha ubudahangarwa bwawe kugira imbaraga zo kurwanya izi virusi zitera ibicurane[1]
  • Kunywa amazi n’ibindi bisukika byinshi (nk’icyayi, imitobe, igikoma, n’ibindi). Aha wibanda ku bintu bishyushye cyane mu rwego rwo kurwanya umwuma mu mubiri[1]
  • Ushobora gufata imiti yoroshya ibimenyetso. Mu gihe wumva ufite umuriro cyangwa warwaye umutwe ushobora gukoresha paracetamol, ibuprofen cyangwa aspirin (ku bana bato n’abakiri urubyiruko ntibagomba gufata aspirin).[1]
  • Ushobora kandi no kwifashisha imiti irwanya ubwivumbure bw’umubiri imyinshi ikaba iba ari uruvange rw’imiti izimya umuriro hamwe n’iyivura ubwo bwivumbure. Ikunze kuboneka ni nka Coldcap, Doliprex, Febrilex, Dacold, Fervex, Paidoterin, Flucoldex hamwe n’indi inyuranye ikaba habaho iy’abakuru n’abato[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 1.6 https://umutihealth.com/indwara-y-ibicurane/