Ibicanwa mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Inkwi

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Igice kinini cy’ingufu zikoreshwa mu Rwanda none kiracyagizwe n’inkwi (80,4 ku ijana). Ni muri ubwo buryo hari itemwa ry’amashyamba riteye inkeke mu gihugu rifite ingaruka ku bidukikije. Ubushobozi bwo kubona amashanyarazi y’imbere mu gihugu ni buke cyane, megawati 72.445 hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka. 2 ku ijana gusa by’abaturage ni byo bishobora kubona amashanyarazi, ku buryo hari umusaruro w’igihugu w’amashanyarazi ubura ibirenze mirongo 50% by’amashanyarazi bikavanwa muri Congo.[1][2]

ibitanga ibicanwa mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

ishya

Urwego rw’ibicanrwa mu Rwanda rugizwe n’ingingo eshatu: ikwi, amashanyarazi, ibikomoka kuri peteroli n’ibitanga ingufu bishyashya n’ibyisubiranya - Mu bitanga ingufu byisubiranya dufite ibikomoka ku binyabuzima (biomass), imirasire y’izuba, nyiramugengeri, umuyaga, ingufu ziva mu butaka (géothermie) n’amashanyarazi aturuka ku mazi. Ibikomoka ku binyabuzima bimaze kuba bikeya mu gihe igihugu kirimo gihura no gutakaza ibikomoka ku binyabuzima bigera kuri miliyoni metero kibe 4 ku mwaka. - N’ubwo imikoreshereze y’inkwi zo gucana yagombye kwiyongera mu gihe giciriritse, ingamba z’igihe kirekire za EDPRS zigamije kugabanya imikoreshereze y’inkwi zo gucana kuva kuri 94 kugera kuri 50 ku ijana mu mpera za 2020.[3][4]

amashanyarazi[hindura | hindura inkomoko]

Amashanyarazi akoreshwa no mu modoka

U Rwanda ruvana hanze hafi 15,5 MW z’amashanyarazi hakoreshejwe kwambukiranya imipaka ya RDC n’iya SINELAC na hafi 3MW ziva mu Bugande. N’ubwo hari ingufu z’amashanyarazi zituruka hanze, umutungo w’ amashanyarazi uburaho 50%. Mu 2004 hinjijwe amashanyarazi angana hafi na 380 MWh z’amashanyarazi atangwa. Ibura ry’amashanyarazi ryateye kuyimana buri gihe. Kuyimana bibaho igihe amasosiyete atanga amashanyarazi agaritse kuyatanga kuri bamwe mu bafatabuguzi.[5][6]

nyiramugengeri[hindura | hindura inkomoko]

U Rwanda ruracyafite nyiramugengeri ibarirwa kuri toni ‘’tonne’’ miliyoni 155, bityo rukaba rufite ubushobozi bwo gusimbura inkwi, amakara na mazutu. - Ariko, hagomba gusuzumwa ingaruka ku bidukikije z’ubucukuzi hagamijwe ubucuruzi mbere y’uko nyiramugengeri ishobora gukoreshwa nk’ingufu nsimbura nyazo.[7][8][9][10]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/amashuri-n-amaresitora-arakangurirwa-gutekesha-ibicanwa-bitari-inkwi-n-amakara
  2. https://www.bbc.com/gahuza/58991642
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muri-2024-ikoreshwa-ry-ibicanwa-bikomoka-ku-bimera-rizagabanywa-kugera-ku-kigero-cya-42
  4. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-80-mu-rwanda-baracyakoresha-inkwi-mu-guteka-ubushakashatsi
  5. https://www.jobinrwanda.com/news/nyamagabe-kubyaza-imyanda-ibicanwa-byatumye-yicarana-na-obama
  6. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikoreshwa-ry-ibicanwa-bigezweho-kandi-bitangiza-ikirere-rihanzwe-amaso-mu
  7. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gisagara-uruganda-rubyaza-amashanyarazi-nyiramugengeri-ntiruzageraho-rukayibura
  8. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uruganda-rw-amashanyarazi-ya-nyiramugengeri-ruzaba-rukora-neza-muri-mata-minisitiri-gatete
  9. https://igihe.com/ubukungu/iterambere/article/gisagara-uruganda-rwa-nyiramugengeri-ruzatangira-gutanga-amashanyarazi-muri
  10. https://rba.co.rw/post/Rusizi-Uruganda-rwa-nyiramugengeri-rwakemuye-ikibazo-cyamashanyarazi