Jump to content

Ibibazo by'ibidukikije

Kubijyanye na Wikipedia

ibidukikije

[hindura | hindura inkomoko]
Imyanda mu bidukikije

Ibibazo by’ibanze binaniza iboneka ry’umusaruro mu buhinzi bigizwe n’ubucucike buhanitse bw’abaturage ku mutungo w’ubutaka udahagije. Ibi byaganishije ku isaranganywa ry’ubutaka n’igabanuka ry’ubugari bw’ahanfu habyazwa umusaruro, ku gukomeza guhinga ibihingwa byinshi ku butaka butarazwa kandi bufite imbogamizi y’isuri, ku ihingwa ry’ubutaka risubirwamo kandi hatongerwamo ibitunga ubutaka, ku mihingire y’uburyo burambuye no kuri za serivisi z’ubushakashatsi zidahwitse no ku ibura rikabije rw’ubusugire igihe cy’ingorane zikomoka ku mihindagurikire y’ikirere nk’imeshyi cyangwa amahindu y’imvura ari byo bitera igabanuka ry’uburumbuje bw’ubutaka n’igabanuka ry’itangwa ry’umusaruro amaherezo. [1]

- Gahunda y’Umuryango Umwe Inka Imwe (Gira Inka) yabaye ingairakamaro mu guteza imbere amoko y’inka za kijyambere hagati y’abanyarwanda bitari gusa mu kugira imirire myiza n’inyungu zijyanye n’umusaruro w’amata n’uw’ibicuruzwa, ariko na none mu kubona ifumbire ikomoka ku binyabuzima igakoreshwa mu kunoza umusaruro ukomka ku buhinzi. - Amasambu ni mato cyane muri rusange, kuba hari ingo zirenzeplus 60 ku ijana zihinga mu nsi ya 0,7 ha, 50 ku ijana zihinga mu nsi ya 0,5 ha, n’izirenze 25 ku ijana zihinga mu nsi ya 0,2 ha (ROR 2008).

- Iki kibazo kirushaho gukomezwa n’ukuntu amenshi mu masambu afite amapariseli anyuranye kandi anyanyagiye, amenshi muri yo akaba manzunyu. Ubuto bw’amasambu buturuka ku ngufu nyinshi cyane zisabwa ubutaka kubera ubwiyingere bukabije bw’abaturage ku buso butabifitiye ubushobozi. Hejuru y’ibyo, imico n’imigenzereze y’izungura igizwe no kugaba ubutaka hagati y’abana umuntu yabyaye na byo byongereye ikibazo.

- Ubuhinzi bukorwa mu manga z’ibitwa n’iz’imisozi, n’uko bugenda bwiyongera ku itemwa ry’amashyamba, bwatumye habaho iyangirika ry’ubutaka n’isuri. Hafi 40 ku ijana by’igihugu cy’u Rwanda byafashwe na FAO nk’ibishobora guhura n’isuri ihambaye mu gihe ubuhinzi bugera kuri 37% bukeneye ingamba zijyanye no kuzitira ubutaka mbere yo guhinga. 23,4% gusa by’ubutaka bw’igihugu nta mbogamizi y’isuri bufite.

  1. https://rba.co.rw/post/Min-Mujawamariya-Hakenewe-ubufatanye-bwinzego-mu-kubungabunga-ibidukikije