Ibibazo abaturiye ikiyaga cya Karago bafite kiri gukama

Kubijyanye na Wikipedia

Ikiyaga cya Karago kiri gukama ku muvuduko uteye impungenge n’igihombo ku bagituriye nk’uko babivuga. Uku gukama kwatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Iki kiyaga kiri hagati y’imisozi ihanamye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, ukigezeho ubona igice kinini biboneka ko ari aho cyageraga ariko ubu hakamye.

Imihindagurikire y’ikirere itera imvura zidasanzwe n’izuba rikabije bigira ingaruka mbi ku bidukikije n’ubuzima bw’abatuye isi kurusha ikindi gihe cyose mbere, nk’uko raporo nshya ya ONU/UN ibivuga.


Imigezi ya Nyamukongoro na Busoro isanzwe yisuka muri Karago yamanuye isuri ikabije ituma igice cy’iki kiyaga gikama, nk’uko Jean Pierre Hategekimana ugituriye abivuga.

Ibi si ubwa mbere bibaye, mu myaka 13 ishize abaturiye Karago iri ku buso bwa hegitari 118 bavuga ko yigeze gukama ikagera kuri 98 hegitari.

Ariko muri uyu mwaka gukama byarihuse kandi ku buso bunini. Abari batunzwe n’uburobyi muri Karago bavuga ko ibi bitagishoboka.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)