Ibibabi by'umubirizi

Kubijyanye na Wikipedia
Igiti cy'umubirizi

Umubirizi ni ikimera kizwi mu muco w'abanyarwanda benshi, kandi kikaba kivura indwara zitandukanye. asobanura ko umubirizi uvura ububabare, umuntu ababara nk’umutwe akaba yawunywa ukamufasha, ariko cyane cyane kuwukandisha mu gihe umuntu yavunitse cyangwa afite amavunane atandukanye. Ikindi kandi imizi y’umubirizi na yo hari uko bayitegura bakayivanga n’imizi y’ibindi biti, hanyuma bagasabika, ubundi ikavura inzoka zo mu nda z’abana .ni igiti usanga kizwi n’abantu benshi kandi gikunze kuboneka ahantu hose hari ibihuru. Gusa abenshi bazi umubirizi nk’umuti w’inzoka zo mu nda, hakaba n’abakunda kuwushyira mu mazi bagiye kuhira amatungo kuko ngo bituma anywa neza kandi ukayagirira akamaro.[1][2]

Umuti[hindura | hindura inkomoko]

  • Amababi y'umubirizi
    Bashobora no gusekura ibibabi byawo,bagakoresha umutobe wabyo mu kuvura inzoka z’abana, ariko cyane cyane umuti ukozwe mu mizi yawo, ni wo ugira imbaraga cyane, kandi ukanabikika igihe kirekire ugereranyije n’uw’ibibabi kuko wo ugaga vuba.[1][3]
  • Umubirizi uzwiho kuba urura, ndetse buri gice cy’umubirizi kirarura (ibibabi, igihimba, imizi), ariko ubwo burure bwawo ngo ni bwo bugirira umubiri akamaro, kuko biwuvura ububabare butandukanye. Umubirizi rero ngo ufite ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu ku buryo byaba byiza, umuntu agiye awukoresha kenshi kugira ngo abone ibyiza byawo uko bikwiriye.[3][2]
  • Mu byiza by’umubirizi harimo kandi kuba utuma umwijima ukora neza, kandi ngo umwijima ugira akamaro gakomeye mu mibereho myiza y’umuntu. N’umuntu watangiye kugira ibibazo by’umwijima ngo ashobora kunywa amazi y’akazuyazi arimo umubirizi bikamufasha.[3][4]
  • Umubirizi kandi wifitemo ubushobozi bwo kugenzura ibinure bibi ‘cholestérol’ mu mubiri. Iyo ibyo binure bibi bibaye byinshi mu mubiri ngo bishobora gutera indwara ya Alzheimer ijyana n’ibibazo by’ubwonko budakora neza, ndetse n’indwara z’umutima zitandukanye.[3]
  • Umubirizi kandi ufasha mu kurinda kanseri y’ibere, kuko bimwe mu bifasha kwirinda kanseri y’ibere harimo guhorana ibiro biringaniye no kugira umurimo w’imbaraga (activité physique) umuntu akora. Kandi umubirizi ufasha mu kugabanya ibiro no gutuma bitiyongera ku bafite ibiringaniye, kuko wongera icyitwa ‘metabolisme, kigira uruhare rukomeye mu kugenzura ibiro by’umuntu.[3][5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibi-bimera-bifite-ibanga-mu-buvuzi-gakondo
  2. 2.0 2.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-27. Retrieved 2023-02-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. 3.0 3.1 3.2 3.3 3.4 https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/umubirizi-uzwiho-kuvura-inzoka-zo-mu-nda-burya-uvura-n-izindi-ndwara
  4. https://www.youtube.com/watch?v=hMyESeTcixQ
  5. https://web.archive.org/web/20230227135432/https://www.agakiza.org/Nubwo-benshi-bakerensa-kwivuza-amibe-iyo-itavuwe-ishobora-no-kugera-mu-bwonko.html