Jump to content

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire

Kubijyanye na Wikipedia
Ibarura rusange

Buri myaka icumi, mu Rwanda hakorwa census yitwa Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire (Population and Housing Census, PHC); mu mwa ushize hakozwe ‘census’ ya Gatanu.[1]

Gahunda y'Ibarura ry'Abaturage n'Imiturire

[hindura | hindura inkomoko]
Ibarurishamibare

Ubushakashatsi bukorwa mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu, busuzuma ibintu bike cyangwa byinshi, hakabazwa abantu bake cyangwa umubare munini bitewe n’ikigamijwe mu byitwa surveys.[2]Mu byo ibarura riba rigamije, hari ugukusanya amakuru atandukanye afasha igihugu mu igenamigambi nko kumenya ngo igihugu gituwe n’abaturage bangahe, abagabo ni bangahe, abagore ni bangahe.Hanasuzumwa umubare w’abana n’abakuze, imirimo bakora, uko babyara, amadini basengamo, ubwishingizi bakoresha mu kwivuza n’ibindi, ibi bikaba bireba Abanyarwanda n’abanyamahanga.[3]

Ibarura Rusange

Igihe Ibarura ryambere ryatangiye

[hindura | hindura inkomoko]

Ibarura rya mbere ryabaye ku butegetsi bwa Habyarimana mu mwaka 1978, Ubwa Kabiri bukorwa mu mwaka 1991 ariko ibyabuvuyemo ntibyamurikwa, ubwa Gatatu buba mu mwaka 2002, ubwa kane bukaba ubwa 2012.Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.[4]Kugirango ibyo byose bishoboke, buri muntu asabwe kwibaruza, nta n’umwe wibagiranye cyangwa ngo yibaruze kabiri.

Ibarura Rusange
  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-17. Retrieved 2023-02-17.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-17. Retrieved 2023-02-17.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-17. Retrieved 2023-02-17.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-17. Retrieved 2023-02-17.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)