Ibangamirwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima
Appearance
Ibinyabuzima
[hindura | hindura inkomoko]Bitewe n’ubucucike bw’abaturage burusha ahandi muri Afurika hakiyongeraho kubogamira ku buhinzi, ingorane z’ibanze ku rusobe rw’ibinyabuzima no ku murungo w’umwmimerere mu Rwanda zijyanye cyane cyane n’imbaraga nyishi cyane zisabwa n’ubwiyongere bw’abaturage n’ikibazo cyibura ry’ubutaka.[1]
Izindi ngorane urusobe rw’ibinyabuzima ruhura na zo zikomo ku bikorwa bya muntu nko gutakaza ahantu hatuwe bitewe n’imindagurikire y’imiturire, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi no kuzana amoko y’ibintu by’ahandi. - Nk’urugero, ubuso rusange bwa za pariki z’igihugu, bwagabanutseho kuva mu myaka y’i1960 bitewe no gushaka ubutaka bwo guhinga n’aho gutura.