I Musanze, abakoresha isoko rya Kinigi babangamiwe n’ikimpoteri kibateza umwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Bamwe mu baturage barema n’abakoresha isoko rya Kinigi ryo mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’umwanda ndetse n’umunuko bigiturukamo kuko kimaze imyaka irenga ibiri kidakurwamo imyanda.

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Iki kimoteri kiri muri Santere ya Kinigi mu Murenge wa Kinigi, gikoreshwa mu gushyiramo imyanda iba yakusanyijwe mu isoko rya Kinigi n’ituruka mu ngo z’abaturage begereye iyi Santere. Cyari cyahashyizwe ngo kijye gikusanyirizwamo iyi myanda mu gihe gito cy’iminsi itatu, igahita ihakurwa ikajyanwa mu kiri mu Murenge wa Cyuve ariko siko bimeze ubu kuko kimaze imyaka ibiri gikoreshwa ariko idakurwamo.

Bamwe mu barema iri soko n’abarituriye, bavuga ko giteje impungenge ku buzima kubera umunuko n’umwanda.

Ingaruka[hindura | hindura inkomoko]

Ikimpoteri cya Kinigi kuri ubu usanga harimo n’abana baba bari gutoraguramo bimwe mu bikoresho byakoreshejwe bikajugunywa byiganjemo amacupa ya pulasitike, inkweto n’ibyuma bishaje.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi bwo bugira inama abaturage ko mu gihe bagitegereje igisubizo kirambye, bajya bagerageza kuvangura imyanda ibora n’itabora ntibivangwe birinda ko ibora vuba ishobora kuba ariyo ibateza amasazi n’umunuko.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/musanze-abakoresha-isoko-rya-kinigi-babangamiwe-n-ikimpoteri-kibateza-umwanda