I Gicumbi hagiye guhingwa imigano igera ku bihumbi 100

Kubijyanye na Wikipedia

Hari gutegurwa ubuhinzi bw’imigano izaterwa ku nkengero z’imigezi yo mu Karere ka Gicumbi ireshya na kilometero 250 muri Nzeri 2021, hagamijwe kurengera ibidukikije harimo n’ubwoko bw’imigano itunganywa ikaribwa.

Imyiteguro y’ubuhinzi bw’iyi migano yatangiriye ku kuyirerera mu ruhumbikiro rwo mu gishanga cya Mulindi kugeza igihe igeze ku kigero cyo guterwa. Kuri ubu hari gukorwa imirimo yo gucukura imyobo izaterwamo ku mikoki no ku migezi ya Rubaya na Yaramba hagamijwe kurwanya isuri no gufata ubutaka bwajyaga butwarwa n’iyi migezi mu gihe cy’imvura.

Intego[hindura | hindura inkomoko]

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi w’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, Fonerwa, Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze ko mu gihe iyi migano izaba yeze izakorwamo ibikoresho bitandukanye bikenerwa kandi bazakomeza gukorana n’impuguke ngo imwe muri yo izajye itunganywa inaribwe.

Umushinga Green Gicumbi ukora ibikorwa bitandukanye harimo ibyo kurwanya isuri ukora amaterasi, kubakira imikoki, gutunganya ibishanga, ibiraro bifasha abahinzi, ubuhinzi bwihanganira imihindagurike y’ibihe, gutera no gusazura amashyamba, kugabanya ibicanwa ndetse no gukoresha ingufu neza.

Uyu mushinga kandi wubakira abatishoboye batuye mu manegeka, ugatanga amahugurwa ajyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Byitezwe ko mu gihe cy’imyaka itandatu uzamara, uzakoresha amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 32 yatanzwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga yo guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe, Green Climate Fund, (GCF) ukazakorerwa mu mirenge icyenda yo mu Karere ka Gicumbi.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/gicumbi-hagiye-guhingwa-imigano-igera-ku-bihumbi-100-harimo-n-iribwa