INZINDARO
Inzindaro
Ni igikoresho bakoresha bapfundikira igisabo nyuma yo gucunda.
Amateka
Mu Rwanda rwo hambere abanyarwanda bakoreshaga ibikoresho bitandukanye mu gutunganya no kubika amata .
Ibi kandi bifitanye isano n'uko mu banyarwanda, amata ahabwa agaciro gakomeye cyane kuberako akomoka ku nka nk'ikimenyetso cy'ubukungu mu Rwanda. Kimwe mu bikoresho abanyarwanda bifashishaga mu mihango y'amata ni igisabo. Iki gikoresho rero cyagiraga umufuniko cyangwa igipfundikizo aricyo bita inzindaro.
Inzindaro yakorwaga mu ducuma duto cyane bakatagaho igice cyo hasi (indiba) noneho igice cyo hejuru akaba ari cyo bakoresha bapfundikira igisabo. Inzindaro kandi yashoboraga gukorwa hifashishijwe igiti gito kibajwe bakakizirikaho ibirere by'insina kugirango yorohe itazamena igisabo.[1]

Inzindaro kandi ntivugwa gusa ku gisabo ,ahubwo no ku byansi by'amata, imifuniko yabyo yitwa inzindaro.Ibi rero bituma inzindaro yubahwa mu muco nyarwanda ndetse hakagira amagambo ayikotrshwaho nkuko bigenda ku bindi bikokoresho bikoreshwa ku bikoresho by'amata.
Ntibavuga Bavuga
1.Umufuniko w'igisabo Inzindaro
2.Kumanika inzindaro Kujisha inzindaro
3. Gukora inzindaro Kuramvura inzindaro
- ↑ https://murukali.com/products/igisabo?srsltid=AfmBOooOIiKKXgLg_VMEUUQd-023CcMmCP4E_GTB3-3WOre4QCjRLHBJ
- ↑ https://www.google.com/search?q=inzindaro+niki+&client=firefox-b-d&sca_esv=b2491c1936c53dce&sca_upv=1&biw=1366&bih=643&ei=eyJHZqSVDsyC9u8P1fiImAg&ved=0ahUKEwjkvpPvrpSGAxVMgf0HHVU8AoMQ4dUDCBA&uact=5&oq=inzindaro+niki+&gs_lp=Egxnd3Mtd2l6LXNlcnAiD2luemluZGFybyBuaWtpIDIFECEYoAFIrJABUJkTWN5_cAF4AZABAJgBpg-gAd1zqgEJNS0yLjQuNC4zuAEDyAEA-AEBmAINoAK2dqgCAMICChAAGIAEGEMYigXCAhEQABiABBiRAhixAxiDARiKBcICDhAAGIAEGJECGLEDGIoFwgIQEAAYgAQYsQMYQxiDARiKBcICChAuGIAEGEMYigXCAg4QABiABBixAxiDARiKBcICCxAAGIAEGLEDGIMBwgILEC4YgAQYsQMYgwHCAg4QLhiABBixAxjHARivAcICBRAAGIAEwgILEC4YgAQYxwEYrwHCAgUQLhiABMICBxAAGIAEGArCAgoQLhiABBjUAhgKwgIHEC4YgAQYCsICCBAAGAUYChgewgIGEAAYBRgewgIIEAAYgAQYogSYAxCSBwc1LTMuNC42oAfGMQ&sclient=gws-wiz-serp
- ↑ https://mobile.igihe.com/umuco/ikinyarwanda/ntibavuga-bavuga-ibyerekeye-inka-n-amata