Inkomoko y'izina Kigali
Izina 'Kigali' ni umurwa mukuru w'u Rwanda , ni umujyi wuje isuku n'iterambere kuruta indi migi yose yo mu Rwanda. [1]
Inkomoko y'izina Kigali
[Hindura | hindura inkomoko]Iri zina ry'umurwa mukuru w'u Rwanda rikomoka ku musozi wa Kigali uzwi nka "Mont Kigali" hagati y'ikinyejana cya 14 na 15 ku ngoma y'umwami Kigeli Mukobanya.[1]
Uyu murwa mukuru w'u Rwanda kuva wahangwa kugeza nubu wagiye waguka yaba mu kongera ibikorwa remezo ndetse no kwagura ibice biwugize.[1]
Umusozi wa " Mont Kigali" uherereye ahahoze ari ahu u Bugesera uwitwa Cyilima Rugwe yahatuye ashaka kwiyenza ku mwami Nsoro Bihembe w'u Bugesera ngo amutere.[1]
Kugoma ya Kigeli Mukobanya nibwo Abanyoro bari bafite ubwami bukomeye cyane muri aka gace bikoze mu gitero cyabo cya mbere, batera u Rwanda banyuze mu Ndorwa y'iburasirazuba ntawe ubakoma imbere bahinguka mu Bwanacyambwe.[1]
Icyo gihe umwami wabo Nkuba ya Nyabakonjo abaha inzira buhanya bagana ku ngoro y'umwami yari Intora ahazwi nko ku Gisozi ubu, Ingoro y'umwami barayitwika. Urugamba rusakirana ubwo, kugera u Rwanda rutsinze Abanyoro.[1]
Umwami Mukobanya wari ufite imitwe y'ingabo zizi kurwana, yakomeje kurwara inzika Ubwanacyambwe, kuko bwahaye inzira ingabo z'Abanyoro zigatera u Rwanda. Afata imiheto yambarira urugamba aragenda atera umwami w'UUbwanacyambwe witwaga Nkuba ya Nyabakonjo wari utuye mu Giporoso ahahoze sale Mator nuko aramwica ingoma y'Ubwanacyambwe yigarurirwa ityo.[1]
Mugutanga izina Kigali Mukobanya yaraje ahagarara ku gasongero ku umusozi wa Kigali aho yari yitegeye Uburiza bwigaruriwe ns Se Cyilima Rugwe areba igice cya Gasabo ya kera noneho areba umurambi w'i Bwnacyambwe bwose aho uhera kuri Mont Kigali, ukambuka Kicukiro ugafata Nyarugenge ugafata na Rwamagana y'iburasirazuba aravuga ati cya gihugu ntabwo kikiri icy'imisozi irindwi ahubwo noneho cyabaye "Kigali" kuva icyo gihe umusozi uhakura iryo zina witwa Kigali cya Bwanacyambwe.[1]