INCAMARENGA ZISOBANUYE

Kubijyanye na Wikipedia
Umuco w'abanyarwanda ba kera warangwaga no kucanirana imigani ndetse no gusakuza.

Umuntu aca amarenga ashaka kubwira uwo baziranye, icyo adashaka kubwira abamwumva bose. Ashobora kwita umuntu "giti mu jisho" 'kariharya'nayandi mazina.Iyo begeranye ashobora kumucinya icyara cyangwa se akamukandagira.

Ibisobanuro by'incamarenga[hindura | hindura inkomoko]

Aha na he?[hindura | hindura inkomoko]

Iri jambo umuntu aribwira undi ari nk'aho yamubajije uruendo arimo aho ruzamugeza. ukubajije iri jambo umubwira aho uvuye n\aho ugiye n'ikikujyanye iyo ari ngombwa ko ukimumenyesh. Iri jambo uribwira uwo mureshya cyangwa uwo uruta, ntiwaribwira uwo ukwiye gutinya.

Agacuma k'amagambo[hindura | hindura inkomoko]

Umuntu bita agacuma k'amagambo baba bamunegura uburondogozi n'ubuzimuzi. uriya muntu ntiwamubitsa ibanga ni agacuma k'amagambo.

Amabere arikora[hindura | hindura inkomoko]

Ababyeyi bonsa bavuga ko iyo bari kure y'abana babo, iyo barize babyumviraku mabere. N'umubyeyi utonsa iyo umwana we agize icyo aba niyo yaba ari mukuru aravuga ati "amabere arikoze, sinzi ikibaye kumwana wanjye". Abahanga bene ibyo babyita "telepathy" kuko upfushije umuntu acika umugongo na mbere yo kumva iyo nkuru mbi.

Amazi atemba ageze he?[hindura | hindura inkomoko]

Iyo umuntu ashaka kumvisha abandi ko umunsi ukuze,arababwira ati " ko mugirango si kera ubu amazi atemba ageze he?

Areshya na shyari[hindura | hindura inkomoko]

Abanyarwanda bohambere baganiraga basangirira ku AGACUMA kamwe ariko bigisha urubyiruko imigani itandukanye y'ururimi gakondo

Shyari ni umusozi muremure. Umuntu muremure cyane niwe bavugiraho ko areshya na shyari.

Areshya n'aho bwakereye[hindura | hindura inkomoko]

Nanone umuntu ukabije uburebure, abagufi n'abaciriritse bamunegura bavuga ko areshya n'aho bwakereye. Umenya kumunegura nijoro bitabaho kuko ntibavuga ngo areshya n'aho bwiriye.

Areshya n'impyiko y'ihene[hindura | hindura inkomoko]

Aya magambo bayavugira ku muntu bamunegura ko akabije kuba mugufi.

Arirenga ararahira[hindura | hindura inkomoko]

Hari ubwo bakeka umuntu bakavuga bati "naka niwe wakoze ibi n'ibi" iyo abihakanye avuga ko bamubeshyera ashobora kugerekaho indahiro. Ubwo rero iyo abari bamuketse babisubiyemo baganira umwe ashobora kubwira undi ati "yarirenze ararahira ati barambeshyera. Kwirenga bisobanura ko yabikoze yihanukiriye ababaye kandi rakaye.

Bazirunge zibe isogo[hindura | hindura inkomoko]

Isogo ni imboga zimera hafi y'urugoahantu haheruka isuka. Hari imboga zitwa isogi nazo zimera hafi y'urugo. Kurunga ni ugushyira amavuta y'inka mu biryo. Ibirunge by'isogi bavuga ko biryoha cyane nyamara ibirunge by'isogo ntaburyohe bigira. Bazirunge zibe isogo rero babivugira ku muntu bagaya, n'ubwo yashoboraga gukora ibyiza yananiwe kubikora kubera ingeso n'imico mibi asanganywe.

Byahe byo kajya[hindura | hindura inkomoko]

Aya magambo bayavuga bahakana ko ibyo babakekaho ntabyo bafite. Uravuga ngo mfite ibyashara byinshi, byahe byo kajya.

Cukira aho[hindura | hindura inkomoko]

Aya magambo bayabwira umuntu bamwiyama. Iyo umwana acutse ntiyongera konka umuntu ucukiye aho nawe ntiyongera gukora ibyo bamubujije.

Findi findi[hindura | hindura inkomoko]

Findi findi ni uguhishahisha ibyo umuntu agambiriyeukaba utamenya aho abogamiye.

Abari bohambere barangwaga no guca bugufi bakumvira ababyeyi ndetse akenshi babaga baboha Agaseke.

Guca bugufi[hindura | hindura inkomoko]

Bavuga ko abantu baciye bugufi ari rubanda rusanzwe bityo guca bugufi ni ukwiyoroshya naho kwirata ni ukwishyira hejuru. Guca bugufi ni ukugaragara nk'uworoheje nyamara washoboraga kugaragara nk'ukomeye.

Guca imbyaro[hindura | hindura inkomoko]

Umukecuru bavuga ko yaciye imbyaro bashaka kuvuga ko yacuze. Guca imbyaro ni ukuba utagishoboye kubyara.

Guca iteka[hindura | hindura inkomoko]

Iteka mu bwinshi ni amateka. Iyo tuvuga amateka muri iki gihe humvikana inkuru za kera nyamara mu kinyarwanda cyo hambere amateka byasobanuraga amategeko. Guca iteka rero ni ugushyiraho itegeko; umwami yaciye iteka rica urugomo urwo ni urugero.

Guca mu maso[hindura | hindura inkomoko]

Ushobora kubona umuntu ugasanga atari ubwa mbere umubonaariko ukayoberwa aho umuzi. Iyo akurushije kwibuka ashobira kukubaza ati uranyibuka nawe uti ndabona unciye mu maso. Iyo uyobewe uwo wigeze kumenya aba aguciye mu maso.

Guca mu ijambo[hindura | hindura inkomoko]

Iyo umuntu avuga undi akamuvugiramo atarasoza ijambo rye aba amuciye mu ijambo. Uwavugaga mbere ibye ntibyumvikana kuko umuvugiyemo adatuma asobanura ibyo yari atangiye kuvuga.

Guca umutaru cyangwa kurenga umutaru[hindura | hindura inkomoko]

Ahantu hareshya naho umuntu yataruka rimwe haba ari hagufi cyane. guca umutaru ni ugukora akagendo gato cyane. iyi uuze uti nari ntaraca umutaru cyangwa nari ntararenga umutaru uba uvuze ko wari ukiri hafi cyane

Guca urwa mbeehe[hindura | hindura inkomoko]

Imbehe niyo yahoze ari isahani y'umunyarwanda Guca urubanza ugamije kubona ibyo ushyira kwisahani ni uguca urwa mbeehe, muri iki gihe bavuga ko umucamanza yariye ruswa.

Gucana igishyito[hindura | hindura inkomoko]

Nta kindi umunyarwanda yagiraga yashoboraga gukoresha kugirango abashe kubona ni joromunzu keretse umuriro wo muziko. Bityo rero iyo habaga impamvu ituma abantu barara bicaye byari ngombwa ko umuriro urara waka; bene uwo muriro niwo bita igishyito. Gucana igishyito ni ugucana umuriro w'inkwi zikomeye maze ukagumaho igihe kirekire. Iyo umubyeyi yabyaraga ari ku kiriri bamucaniraga igishyito. Niho umuhango wo kujya guhemba bakajyana inkwi wavuye.

Gucika amakendero[hindura | hindura inkomoko]

Gukendera ni ukubura uko ubigenza, kubura uwo utabaza cyangwa kubura wirwanishaho. iyo bavuze ngo yumvise uko byagenze acika amakendero baba bavuze ko yihebye agacika intege akamera nk'ugushije ishyano.

Gucika kw'icumu[hindura | hindura inkomoko]

Iyo abantu bari hamwe bagapfa uvuyemo agakira ku bwa mahirwe aba acitse kw'icumu.

Gucika ururondogoro[hindura | hindura inkomoko]

Kurondogora ni ukuvuga amagambo menshi kuburyo bihinduka ikinegu. Iyo umuntu yahuye n'amakuba amaganya aba menshi iyo uwo muntu aganyira umuhisi n'umugenzi baravuga ngo yacitse ururondogoro. Umuntu ashobora no gucika ururondogoro kubera inkuru nziza atari yiteze.

Gucura inkumbi[hindura | hindura inkomoko]

Iyo ingabo ziri ku rugamba zirwana uwishe undi bavuga ko yamucuze inkumbi. Gucura inkumbi ni ukwica umuntu. imodoka yai imucuze inkumbi; imodoka yari imwishe.

Gucyura ubuhoro[hindura | hindura inkomoko]

Ni umushumba baba bavuga ucyuye amatungo ye ubuhoro. Uwo bita mucyurabuhoro ni umunyamugisha; ucyura ubuhoro aba azanye umugisha mu rugo.

Gufatanwa igihanga[hindura | hindura inkomoko]

Icyemeza ko umuntu yibye itungo akaribaga akarirya nuko bamusangana igihanga cyaryo, kukocyo udashobora kukirya. Bityo rero iyo batanye umuntu ikimenyetso ko yibye bavuga ko bamufatanye igihanga.

Gufatirwa mu cyuho[hindura | hindura inkomoko]

Iyo umujura apfumuye urugo cyangwa inzu ashaka aho anyura ngo ajye kwiba aho hantu bahita icyuho. kumufatira aho hantu rero bimeze nko kumufatana igihanga ntashobora guhakana ubujura. Gufatirwa mu cyuho ni ugufatwa urimo kwiba.

Guhabwa urwaho[hindura | hindura inkomoko]

Umnuntu ashobora gushaka kukugirira nabi akabura aho ahera, kumuha urwaho ni ukumuha urwitwazo akabona icyo yuririraho

Guhabwa rugari[hindura | hindura inkomoko]

Ni urubuga baba bavuga. Guhabwa urubuga rugari ni ukwemererwa kwisanzura

Guhambanwa ikara[hindura | hindura inkomoko]

Kera abanyarwanda batinyaga abazimu cyane. Iyo umuntu yapfaga nta mwana w'umuhungu asize batinyaga kumuhamba nk'abandi bantu. Baribwiraga bati umuzimu we ninde uzawuterekera? Bagakeka ko azamerera nabi abantu bo mu muryango bityo bakamuhambana ikara ry'umuriro ngo babe bamuterekereye mbere y'igihe. Guhambanwa ikara ni kimwe no kuvuga gupfa bucike

Guheka amaboko[hindura | hindura inkomoko]

Kubere ko umugongo ugenewe guheka umwana guheka amaboko bishushanya kubura umwana uheka. Ni bibi rero guheka amaboko; uwabituka undi ngo aragaheka amabokoaba amututse gupfusha umwana.

Guheta icumu[hindura | hindura inkomoko]

Kera iyo ingabo zatabarukaga zivuye ku rugamba, zikaza kwiyereka umwami zagendaga kuri gahundazibanguye amacumuburi wese azamuye icumu rye. Ubwo rero uwabaga yarishe umubisha ku rugamba byagaragazwaga n'uko yahese ikigembe cyi cumu rye. Guheta icumu ni ukwerekana ubutwari ku rugamba.

Guhinga ubudehe[hindura | hindura inkomoko]

Abahinzi benshi mu murima baba bahinga ubudehe, iyo bahingira inzoga. Guhinga ubudehe mu mvugo ijimije ni ukuvuyanga ibintu n'abantu. Iyo bavuze ngo kanaka abakozi be yabahinzemo ubudehe baba bavuze ko yabavurunganyije akabamerera nabi.

Gukamurira undi umuravumba mu zuru[hindura | hindura inkomoko]

Umuravumba iyo bawushyize mu mazuru uraryana cyane.Iyo umuntu abeshye undi bikomeye cyaneakemera akayobabavuga ko uwamushutse yamukamuriye umuravumba mu zuru.

Gukoma akamo[hindura | hindura inkomoko]

Gukoma akamo ni ugutera ijwi hejuru. Aho bitandukaniye no kuvuza induru nuko uvuza induru akubita urushyi ku munwa kandi akavuga cyane ataka.Akamo kagira injyana yaho. akamo k'abahigi, akamo k'abashumba, akamo k'ingabo byose biratandukanye.

Gukoma yombi[hindura | hindura inkomoko]

Kera amashyi yari ayumwami wenyine, gukoma yombi byari ukuramya umwami, wamugeraga imbere ugakoma yombi ukabona kuvuga ikikugenza.

Gukubita amaguru y'ubusa[hindura | hindura inkomoko]

Gukubita amaguru y'ubusa ni ugukora urugendo ntugere ku cyakujyanye. Iyo ugiye ahantu ugasanga umuntu washakaga adahari uba ukubise amaguru y'ubusa

Gukubitwa n'inkuba[hindura | hindura inkomoko]

Ukubiswe n'inkuba naho itamwica imukura umutima. Hari ibintu ubona cyangwa wumva bikagukura umutimaiyo ubisubiriramo abandi ubibatekerereza ushobora kubabwira ko wabyumvise cyangwa wabibonye ugakubitwa n'inkuba. Uba ushaka kubabwira ko byari biteye ubwoba.

Gupfa agasoni[hindura | hindura inkomoko]

Gupfa umuntu agasoni ni ukumwubaha cyangwa kumwihanganira. Iyo uvuze uti 'ntawe ukimpfa agasoni" uba uvuze ko basigaye bagusuzugura. Umupfasoni ni umuntu wo kubahwa. Gupfa umuntu agasoni ni ukwanga kumutesha agaciro.

Gupfa urw'ikirago[hindura | hindura inkomoko]

Iyo umuntu yapfuye bakunze kubaza icyamwishe, uwishwe nindwara bavuga ko yapfuye urw'ikirago. abanyarwanda baryamaga mu birago nicyo cyatumye bavuga ngo yapfuye ari mu kirago.

Gupfa urwo baseka[hindura | hindura inkomoko]

Haseka uwishimye, usetse uwapfuye aba ari umushinyaguzi. uwapfuye urwo baseka ntaba yarapfuye ngo bamushyingure aba yarapfuye ahagaze yarahindutse igishungero yarabaye iciro ry'imigani.

Gusaba nk'uwahetswe mu ngobyi y'insabano[hindura | hindura inkomoko]

Bivugirwa ku muntu usaba hato na hato kuburyo abandi bamwinuba.

Gusasa inzobe[hindura | hindura inkomoko]

Inzobe ni inyamaswa igira uruhu rwiza. kera uwo bitaga uwambaye inzobe babaga bamuhaye igisingizo. Uruhu rw'inzobe rwisasirwaga n'umuntu ukomeye. Gusasa inzobe cyakora ntibyerekeranye no kuryama ahubwo byerekeranye no kwicara abantu bakaganira. Gusasa inzobe bivugwa iyo abantu biteguye kwicara bakaganira bakabwizanya ukuri ntawe uryarya abandi.

Gushinga ijosi[hindura | hindura inkomoko]

Ijosi nubusanzwe ntirirambitse rirahagaritse. kurishinga ni uguhagarara wemyeukarirega ureba imbere bikagaragaza guhangana nuwo murebana. Ni ikimenyetso cyo gusuzugura uwo ushingiye ijosi. uwo wubashye umuhagarara imbere ugonze ijosi usa n'uwenda kureba hasi. Gushinga ijosi ni imvugo yerekeye ku gasuzuguro.

Gushira amanga[hindura | hindura inkomoko]

Amanga akomoka ku nshinga kwanga. Iyo wanze gukora ikintu uba ufite impamvu zibigutera. Gushira amanga bivugirwa ku gikorwa umuntu atinyutse gukora kandi ubundi yakagombye gutinya kugikora atinya kukizira. kuvuga ushize amanga ni ugutinyuka kuvuga ku mugaragaro ibyo wagatinye kuvuga iyo ugira ubwoba.Hari igisakuzo kigira giti kashira amanga karakanyagwa bakakica bagira bati agasazi kagwa ku ruhanga rw'umwami. gushira amanga ni ugutinyuka.

Gushira isoni[hindura | hindura inkomoko]

Isoni zishobora kuba mbi iyo ziguteye gukora nabi. Ugize isoni zo gutinya kuvuga kandi wagombaga kuvuga wabigayirwa. naho gushira isoni bivugirw ku muntu usuzugura wanze gukora icyo umukuriye yamushinze.Umwana shira isoni iyo yanzze gukora umurimo ababyeyi bamutegetse.

Gushira ubwena[hindura | hindura inkomoko]

Icyena ni ahantu hatebeye uhagereranije n'ahandi byegeranye. Inka iyo ishonje bavuga ko ifite icyena. gushira ubwena ni uguhaga.

Gushoka isibo[hindura | hindura inkomoko]

Isibo rirangwa no kwihuta n'ikivunge. Kugenda mw'isibo ni ukugendamu kivunge cy'abantu benshi kandi wihuta. Intore zigiye guhamiriza zishoka isibo, ushobora kumva hari uwo basingiza bamwita sibo y'intore.

Gusuzugura nk'ingunzu[hindura | hindura inkomoko]

Ingunzu ni inyamaswa iba mu ishyamba iteye nk'imbwa. Igira ibara ry'ikijuju igakunda kuba ahantu hari ibitare by'amabuye kuburyo usanga hari ahantu hitwa ku butare bw'ingunzu.Iyo umuntu ayisanze ku nzira imurebera ku rutugu nicyo gituma bavuga ko isuzugura. Gusuzugura nk'ingunzu bivugirwa ku muntu ukabya gusuzugura n'umuvugishije akamusubiza ubona atabishaka.

Guta igiti[hindura | hindura inkomoko]

Ahantu habaye ibyago bagiraga umuhango wo gucana umuriro, uwo muriro ugakomeza gucanwa mu kiriyo. Umunsi wo gusoza ikiriyo bakawuzimya; igiti gisigaye kitaraka ntago bakirekeraga aho ngo bazagicane ubundi ahubwo bajyaga kugita kure. Guta igiti rero ni ugusoza ikiriyo.

Guta umuzizi[hindura | hindura inkomoko]

Iyo inzoga iri mukabindi aho igarukira niho bita umuzizi wayo. Iyo basomyeho iramanukamaho umuzizi wahoze ukahava. ubwo iba itaye umuzizi.

Guteka ijabiro[hindura | hindura inkomoko]

Umwami iyo yicaye bavuga ko atetse. Aho ateka hitwa ijabiro. Guteka ijabiro kuru byavugirwa ku mukuru w'igihugu uri munteko.

Guteta ubumena ifu[hindura | hindura inkomoko]

Umwana muto akinisha ibintu byose ndetse niyo yangije birihanganirwa bikabarirwa ku wabyandaritse. Umwana ukina ibyo akora babyita guteta, guteta ubumena ifu ni ugukabya haba harimo nubugoryi. Iyo babwiye umuntu ngo arateta ubumena ifu baba bamubwiye akabije kwangiza.

Gutsinda akabero[hindura | hindura inkomoko]

Imyicarire y'abakobwa bo hambere kwari ugutsinda akabero. Gutsinda akabero byavugirwaga ku muntu uguwe neza bati yatsinze akabero bashaka kuvuga ko ntacyo yishisha.

Guturuka iyo gihera[hindura | hindura inkomoko]

Iyo umuntu arebye kure abona ijuru rifatanye n'ubutaka, abakera bibwiraga ko ahongaho ariho igihugu kigarukira, aho giherera.Guturuka iyo gihera ni uguturuka kure cyane.

Haba niyo munda ngo ijorore[hindura | hindura inkomoko]

Kujorora ni ukuvuga kw'inzoka yo munda. Iyo uvuze ko nta ninzoka yo munda yajoroye nukuvuga ko nta no guhigima kwabayeho usibye no kuvuga. Baramutse bakubwiye ko wateye amahane ku muntu ushobora gusubiza uti haba niyo munda ngo izajorore ushaka kuvuga ko bakubeshyera ntacyo wigeze uvuga.

Ibyo ntibyancira ishati[hindura | hindura inkomoko]

Kugirango umwambaro ucike umuntu aba yakoze umurimo w'imbaraga, iyo uvuze uti ibyo ntibyancira ishati uba uvuze ko ibyo bintu nta kamaro bigufitiye utabivunikira.

Ijoro riraguye[hindura | hindura inkomoko]

Iyo izuba rimaze kurenga umugoroba ukubye baba babona ko bugiye kwira ijoro rigiye kugwa maze bagahagarika imirimo yose. iyo ijoro riguye nukuvuga ko buba butangiye kwira

Ijoro rirajigije[hindura | hindura inkomoko]

Inka y'ijigija ni inka ikuze ariko itarasaza, n'umugabo w'ijigija ni uri mu kigero kiri hagati y'ubusore n'ubusaza.Iyo ijoro rijigije riba rikuze ni nyuma y'igicuku. kuvuga ko ijoro rijigije ni kimwe no kuvuga ko ijoro rikuze.

Ikibyimbye kimeneke[hindura | hindura inkomoko]

Iyo abantu bafite icyo bapfa umwe aba arakariye undi yifuza icyo yamubonaho ngo akimurege. Umwe rero ashobora gukora ikintu aziko kiri burakaze undi ariko akavuga ngo ikibyimbye kimeneke ninkaho yakavuze ati nashaka avuge nashaka arorere nashaka andege nashaka arorere. nukuvuga ngo uburakari amfitiye nibushaka buturike.

Ikizaba nzanywa umuti[hindura | hindura inkomoko]

Abanyarwanda bemeraga ko hari igikorwa kizira wakora ukabemba cyangwa ugapfa. Ubwo rero iyo wagikoraga baguhaga umuti kugirango utagira icyo uba. iyo umuntu bamubuza gukora ikintu akanga akagikora ashobora kuvuga ati ikizaba nzanywa umuti ni nkaho yavuze ko yemeye ingaruka zose zizamubaho.

Imbara na mbariro[hindura | hindura inkomoko]

Iyi mvugo ikoreshwa batangarira igihe kirekire gishize bakagira bati imbara byabereye ntibirangira! cyangwa bati imbara na mbariro byabereye!aya magambo ashobora kuba akomoka kw'ijambo kubara byo kubara inkuru. Ni nko kuvuga ngo iyo nkuru aho yabereye bayibara bakongera bakayibara imbara na mbariro.

Notes[hindura | hindura inkomoko]

Karori Kayigana(2011).Imigani migufi n'incamarenga bisobanuye (Mutarama,2011 ed.),p101.