Jump to content

IMITURIRE MURI RWAMAGANA

Kubijyanye na Wikipedia

Abaturage basaga ibihumbi 2 batuye mu Kagari ka Kagezi mu Murenge wa Gahengeri n’ibindi bice mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batemerewe kubaka muri icyo gice bitewe n’uko nta gishushanyo mbonera cy’imiturire gihari kandi hakaba harakozwe amaterasi y’indinganire. Nkibazo abadepite bavugako kigomba gushakirwa igisubizo.

Muri aka kagari inzu zihari ni izubatswe mbere y’uko amaterasi akorwa muri 2012.

Bamwe mu bazituyemo bageze mu zabukuru bavuga ko bahangayikishijwe no kuba batemerewe kubaka kuko ngo akagari kose n’ibice bigakikije mu yindi Mirenge byashyizwe mu buhinzi.[1]

  1. https://www.rba.co.rw/post/RwamaganaAbaturage-basaga-ibihumbi-2-bahangayikishijwe-no-kutagira-igishushanyo-mbonera-cyimiturire