Jump to content

IMICUNGIRE N’IMIKORESHEREZE Y’UBUTAKA

Kubijyanye na Wikipedia

Gutanga, guhabwa no gukodesha ubutaka  

[hindura | hindura inkomoko]

Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 6 n‟iya 7 z‟iri tegeko, uburenganzira ku butaka butangwa na Leta biciye mu bukode burambye. Igihe cy‟ubukode burambye bw‟ubutaka ntigishobora kujya munsi y‟imyaka itatu (3) cyangwa ngo kirenze imyaka mirongo cyenda n‟icyenda (99), ariko gishobora kongerwa.  Uburyo bwo kubona no gukodesha ubutaka, imyaka nyakuri y‟ubukode burambye n‟uko bwongerwa bishyirwaho n‟Iteka rya Perezida. Gutanga no guhabwa ubutaka bugenewe ishoramari, bikorwa hashingiwe ku nyigo y‟umushinga yemejwe n‟urwego rubifitiye ububasha hashingiwe ku kamaro n‟agaciro by‟ishoramari. Gutanga ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo mu rwego rw‟ishoramari bikorwa biciye mu ipiganwa keretse byemejwe ukundi n‟Iteka rya Minisitiri w‟Intebe kandi ku butaka buzwi.


[1]

ubutaka
  1. IMICUNGIRE N’IMIKORESHEREZE Y’UBUTAKA