Jump to content

IBIBAZO MURI DEMUKARASI YUBURENGANZIRA BWAMUNTU

Kubijyanye na Wikipedia
DEMUKARASI
UBURENGANZIRA BWAMUNTU
Summit for Democracy
Demokarisi

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023 ubwo Ikigo gikora ubushakashatsi bugamije ubusabane n’amahoro ( IRDP) cyahurizaga hamwe urubyiruko rugera kuri 28 barimo abiga mu mashuri, abatiga ndetse n’abahanzi hagamijwe kubaka ubushobozi bw’urubyiruko no kuganira ku buzima bw’igihugu hakoreshejwe ubuhanzi.

Muri ibi biganiro urubyiruko rwagaragaje zimwe mu mbogamizi babonye iwabo zibangamiye demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. Ibi bibazo babibonye binyuze mu kugaragaza ibibazo byinshi bigaragara aho baba bagenda babyegeranya bakuramo ibikomeye bikwiriye kwitabwaho.

Mukashema Patience wiga mu mashuri yisumbuye yavuze ko mu bibazo by’ibanze babonye bibangamiye demokarasi ari uko ngo hari imihigo imwe n’imwe usanga abaturage batagishwa inama mbere yo kuyikora, bagasanga ari kimwe mu bibangamiye demokarasi kandi bikwiriye kwitabwaho muri Rwamagana.

People's For Human Rights International Logo

At “ Ku burenganzira bwa muntu twabonye ko umutekano muke ari wo uza ku isonga, buri wese yagiye areba ikibazo kibangamiye abatuye mu gace atuyemo turabyegeranya dukuramo bitatu bya bibazo bitatu twaratoye dusanga icya mbere ni umutekano muke ukunze guterwa n’abajura.”

Biruta Yassin yavuze ko kuri ubu bagiye kwifashisha ibihangano nkindirimbo ibisigo mu kwerekana ibi bibazo bagiye babona, aho bamwe bazagenda babikinamo ikinamico, abahanzi bahange indirimbo zigaragaza bya bibazo abandi bakoreshe n’ibindi bihangano ku buryo inzego zibimenya zikagira n’icyo zibikoraho.

Umuyobozi wa IRDP, Prof. Nzahabwanayo Sylvestre, yavuze ko imbogamizi uru rubyiruko rwagaragaje, bazigeza ku nzego bireba kugira ngo zizishakire umuti urambye.

Ati “ Ubuyobozi bw’Akarere hano bwari buhagarariwe, inzego z’umutekano nazo zari zihagarariwe, twanzuye ko tugiye guhuza iri tsinda na bariya bayobozi kugira ngo bakomeze kuganira kuri ibi bibazo hagamijwe gukurikirana ibibazo biri muri demokarasi n’uburenganzira bwa muntu kugira ngo hashakwe umuti wabyo.”

IRDP ari nayo iri gufasha uru rubyiruko, ni Ikigo gikora ubushakashatsi bugamije ubusabane n’amahoro gikorera mu turere turindwi ari two Rwamagana, Bugesera, Kicukiro, Gicumbi, Rubavu, Huye na Gisagara.

Kuri ubu bafite urubyiruko 189 rwo muri utu turere rwagiye rukora ubushakashatsi ku bibazo bibangamiye demokarasi n’uburenganzira bwa muntu aho rutuye bakaba bari kurufasha kubigaragariza ubuyobozi.

"Rwamagana: Urubyiruko rwagaragaje bimwe mu bibazo bibangamiye demokarasi n'uburenganzira bwa muntu". igihe.com. Retrieved August 10, 2024.</ref>