Hisham Mackie (Umucuruzi)

Kubijyanye na Wikipedia

Hisham Mackie (yavutse mu mwaka wa 1969 [1] ) ni umucuruzi wo mu gihugu cya Siyera Lewone. Kugeza ubu ni we mu Siyera Lewone w'umucuruzi ukora akazi ko kohereza diyama mu mahanga, ku kigero cya 51% by'ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga bya diyama zituruka mu gihugu cya Siyera Lewone [2] [3] Mackie ayobora HM Diamond, sosiyete ikaba yari ifite 40% by'ibyoherezwa mu mahanga bya diyama mu mwaka wa 2005. [4]

Ubuzima[hindura | hindura inkomoko]

Hisham Mackie yavukiye i Freetown, muri Siyera Lewone tariki ya 6 ukwezi kwa Mata mu mwaka wa 1969 avukira mu muryango wa Siyera Lewone-Abanyalibani ukora ubucuruzi bwa diyama kuva mu mwaka wa 1952. Se we, igisekuru cya kabiri cya Siyera Lewone-Abanyalibani, yari mu bacuruzi ba mbere ba diyama babiherewe uburenganzira na guverinoma ya Siyera Lewone mu ntangiriro ya mirongo itandatu. Mackie yize amashuri yisumbuye mu ishuri rya Bo ryamamaye kandi rikomeye muri Bo arangiza mu mwaka wa 1986. Amaze kurangiza amashuri kuricyo kigo cya Bo, yagiye mu Bwongereza aho yize muri kaminuza ya London mu mwaka wa 1987. Mackie yinjiye mu bucuruzi bwa diyama mu mwaka wa 2002 nk'umuntu ufite uruhushya rwo kohereza ibicuruzwa hanze.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. Hisham Mackie: Sierra Leone’s Biggest Diamond Exporter, Diamond Industry Annual Review, Sierre Leone 2004, p. 7; Partnership Africa Canada. Retrieved July 10, 2010
  2. https://www.latimes.com/archives/la-xpm-2006-mar-25-fg-diamonds25-story.html Cite error: Invalid <ref> tag; name "Dixon2006a" defined multiple times with different content
  3. https://archive.seattletimes.com/archive/?date=20060331&slug=diamonds31 Cite error: Invalid <ref> tag; name "Dixon2006b" defined multiple times with different content
  4. https://allafrica.com/stories/200601120440.html Cite error: Invalid <ref> tag; name "Massaquoi2006" defined multiple times with different content