Hegitari 470 z’ibishanga muri Kigali zigiye kugirwa aho kuruhukira no kurengera ibidukikije

Kubijyanye na Wikipedia

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hari gukorwa inyigo y’umushinga wo gutunganya ibishanga bingana na hegitari zirenga 470 kugira ngo bibe ahantu ho kuruhukira no kurengera ibidukikije.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wo gusukura Isi, aho mu Mujyi wa Kigali hakozwe ibikorwa byo gutoragura imyanda mu bishanga n’inkengero zabyo ndetse habaho no gutanga ubutumwa bwo gukomeza kugira isuku mu byo umuntu akora byose.

Kuri ubu Umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage miliyoni 1,630,000 biteganyijwe ko mu myaka 30 iri imbere bazaba ari 3,800,000.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko kugira ngo abo baturage bazabashe kubaho neza muri uyu mujyi ndetse n’ubukungu bwawo burushaho gutera imbere bisaba ko isuku igirwa umuco.

Ati “Biradusaba kwimakaza isuku kugira ngo abo baturage bazabeho mu buzima bwiza, cyane ko isuku ari yo soko y’ubuzima. Igihe tutaba twimakaje isuku, igihe ibyo dukora bya buri munsi tutashyira isuku ku isonga, ntabwo abo baturage duteganya bazagerwaho neza ahubwo umwanda waba kimwe mu byatuma tutagira abo baturage bafite ubuzima bwiza”.

Mpabwanamaguru yashimangiye ko kwimakaza isuku ari urukingo rw’indwara nyinshi kuko bifasha mu kwirinda indwara nyinshi akaba ari no kubungabunga ibidukikije.

Mpabwanamaguru yakomeje avuga ko ibikorwa byo kubungabunga no kwimakaza isuku biri mu murongo mugari w’Umujyi wa Kigali wo kuba umujyi w’icyitegererezo muri Afurika wimakaza kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Yatangaje ko muri iyi gahunda hari ibishanga bibungabungwa mu buryo bwo kongera gusubizwa ubuzima, ubwo kurengera ibidukikije, ibyo kubyazwa umusaruro mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibigomba gukoreshwa mu buryo bwo kubyazwa umusaruro mu bukerarugendo cyangwa ibifitanye isano no kuba hatunganywa abantu bakaharuhukira.

Ati “By’umwihariko hakaba hari n’ibishanga biri mu buryo bwo gusubizwa ubuzima no gukoreshwa mu bukerarugendo, aho ubu hari hegitari zirenga 470 ziri gukorerwa inyigo by’umwihariko kugira ngo habe ahantu ho kuruhukira no kubungabunga ibidukikije”.

Uyu mushinga Umujyi wa Kigali urimo kuwufatanyamo n’inzego zimwe za leta harimo REMA, Minisiteri y’ibidukikije ndetse na Banki y’isi.

Hakozwe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imicungire y’ibishanga, aho hari ibyo Umujyi wa Kigali ugomba kwegurira abikorera bikabyazwa umusaruro.

Umujyi wa Kigali utangaza ko inyigo zirimo gukorwa zirarangirana n’uyu mwaka ku buryo umwaka utaha hazaba habonetse sosiyete zinjira mu gushyira mu bikorwa umushinga no gukurikirana ikorwa ryawo.

Umujyi wa Kigali umaze gukura mu bishanga ibikorwa bitandukanye birenga 7000 birimo ingo, inganda, ubucuruzi n’ibindi.

Umuyobozi wa CMA CGM, Fred Mulisa, akaba n’Umufatanyabikorwa w’Umujyi wa Kigali mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo gusukura Isi, yatangaje ko ikigo cyabo cy’ubwikorezi kigira uruhare mu gusukura Isi kuko cyemera ko hari n’igihe ibyo gikora gihumanya ikirere.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/hegitari-470-z-ibishanga-muri-kigali-zigiye-kugirwa-aho-kuruhukira-no-kurengera