Hatashywe ikigo mpuzamahanga cy’abaganga bavura ingagi i Musanze

Kubijyanye na Wikipedia
ubuvuzi bw'ingagi mu Rwanda

Bamwe mu bagize Umuryango w’Abaganga b’Ingagi, Gorilla Doctors, bahize kurushaho kunoza imikorere yabo mu buvuzi bwa buri munsi baha ingagi, nyuma yo kubona icyicaro mpuzamahanga.

Ikigo Mpuzamahanga kigezweho kizwi nka Gorilla Doctors kiri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Kizifashishwa n’abaganga bo mu Bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda na Uganda bikora kuri Pariki y’Ibirunga ibonekamo ingagi zo mu misozi miremire.

Gifite inyubako igezweho izashyirwamo laboratwari ifite ibikoresho bisabwa byose bizifashishwa mu gufata ibizamini ingagi bagamije kureba ibyorezo bishobora kuzibasira, kumenya udukoko tuzitera indwara n’ibindi bijyanye n’ubuzima bw’ingagi ndetse n’abazisura hagamijwe kureba ko batahanahana zimwe mu ndwara.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/inyamaswa/article/musanze-hatashywe-ikigo-mpuzamahanga-cy-abaganga-bavura-ingagi