Hatangiye igerageza ry’umushinga wo gutekesha ingufu ziva ku mirasire y’izuba

Kubijyanye na Wikipedia

Ikigega cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (FONERWA), kibinyujije muri porogaramu yo gutera inkunga imishinga ihiga iyindi mu kuzana impinduka nziza zafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, cyatangije umushinga wo guteka hakoreshejwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, mu rwego rwo kurwanya ko amashyamba akomeza gutemwa hashakwa ibicanwa.

Ku ikubitiro uyu mushinga watangirijwe mu Karere ka Bugesera muri Mata 2022.

FONERWA ibinyujije mu Mushinga Green Gicumbi, igerageza ryakomereje mu Murenge wa Mukaranye mu Karere ka Gicumbi, kugira ngo harebwe niba abawutuyemo batangira gukoresha uburyo bwo guteka hifashishijwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Kagenza Jean Marie Vianney[hindura | hindura inkomoko]

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko hari gukorwa ubushakashatsi ngo harebwe niba abagenerwabikorwa bawo batangira guteka hakoreshejwe ingufu ziva ku mirasire y’izuba, mu rwego rwo kugabanya itemwa ry’amashyamba.

Ati ‘‘Muzabona n’ubundi buryo turimo kugerageza, mu gutekesha ingufu ziva ku zuba, ariko biracyari mu bushakashatsi.’’

Kagenza avuga ko guteka hifashishijwe ubu buryo ari byiza kuko nubwo ibihugu bigura gaz bigabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ariko ibiyikora byo biturukamo imyuka myinshi ihumanya ikirere, ugasanga na byo bikomeza kuba imbogamizi mu kubangabunga ibidukikije.

Rurangwa Felix[hindura | hindura inkomoko]

Umukozi w’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) mu Mushinga Green Gicumbi, Rurangwa Felix, ushinzwe igice cyo kubungabunga amashyamba ku buryo burambye no kugabanya ibicanwa biyakomokaho, yavuze ko mu Murenge wa Mukarange hamaze gushyirwamo amashyiga 50 yo kugeragerezaho ko ubwo buryo bukora neza.

Ati ‘‘Hari amashyiga 50 ari muri Mukarange twashyize mu midugudu ngo turebe ko yaba akora neza, kuko ni amashyiga akoresha imirasire y’izuba.’’

Rurangwa avuga ko ibikoresho bikorwamo ayo mashyiga bikurwa mu Bushinwa, abanyeshuri bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) akaba ari bo bayateranyiriza mu Rwanda.

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mushinga wo gutangira guteka hakoreshejwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, ni umwe mu yahize iyindi mu yazana impinduka nziza mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, watoranijwe unaterwa inkunga na FONERWA.

Watanzwe n’umuryango utegamiye kuri Leta, ATEDEC, nawo ugakorana na rwiyemezamirimo ukwirakwiza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Irakoze Yves[hindura | hindura inkomoko]

Umuyobozi w’uyu mushinga muri ATEDEC, Irakoze Yves, avuga ko bitewe n’uko ibikoresho bikorwamo ayo mashyiga bihenze cyane, intego yabo ari ukubanza kuyageza ku baturarwanda batarabona ubushobozi bwo kugura gaz, mbere y’uko hatangira gutekerezwa uko yashyirwa ku isoko ngo uyakeneye wese ayagure.

Ati ‘‘Twebwe icyo twifuzaga, ni uko no mu karere kamwe twabanza tukagahaza kuko urebye, niba uvuze ngo nko muri Gicumbi twakoreye ingo 50, ntabwo zihagije.’’

Irakoze avuga ko binyuze mu Mushinga Green Gicumbi, ATEDEC yifuza gutanga aya mashyiga nibura ku baturage 80% bo muri Gicumbi badafite ubushobozi.

Avuga kandi ko aya mashyiga amaze gutangwa ari make cyane ugereranije n’abayakeneye.

Ntabwo twabashije kumenya agaciro nyakuri ka buri shyiga, gusa mu masezerano afitanye na FONERWA harimo ko buri shyiga ribarirwa amafaranga asaga ibihumbi 900 Frw.

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Kugeza ubu, amashyiga akoresha ingufu ziva ku mirasire y’izuba amaze gutangwa ni 120.

Yahawe imiryango 70 yo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, n’indi miryango 50 yo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Mukarange ariko 60 ni yo yatangiye gukoreshwa.

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kurengera ibidukikije, izashyira imbaraga mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara, nibura umwaka wa 2024 ukazagera riri kuri 42% na 20% mu 2030.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/hatangiye-igerageza-ry-umushinga-wo-gutekesha-ingufu-ziva-ku-mirasire-y-izuba