Hatangiye gupima ibinyabiziga bifite imyuka ihumanya ikirere

Kubijyanye na Wikipedia

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) yo mu 2021, igaragaza ko imyuka ihumanya ikirere igira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu ndetse 40% by’iyo myuka ikomoka mu binyabiziga.

Leta y’u Rwanda yakomeje guhashya imyuka ihumanya ikirere binyuze mu gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga ikirere yo mu 2016 agena uko hakirindwa iyangirika ry’ikirere, yashyizweho n’Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, EPA.

Intego[hindura | hindura inkomoko]

Mu rwego rwo gukomeza kurengera imibereho myiza y’Abanyarwanda ndetse n’abatuye Isi, REMA yateguye ubukangurambaga buzamara ukwezi, bukazajya bubera mu mpande zitandukanye z’igihugu.


Ubu bukangurambaga buzajya bukorerwa mu mihanda itandukanye aho hazajya hafatwa ibipimo by’umwuka usohorwa n’ibinyabiziga ndetse ababitwara bagakangurirwa guhora babyitaho mu rwego rwo kwirinda kuba imbarutso y’iyangirika ry’ikirere.

Intego ni ukugabanya imyuka yoherezwa mu kirere ivuye mu binyabiziga, ku bufatanye n’ingeri zose z’Abanyarwanda.

Kuri uyu wa Gatanu ku ya 25 Werurwe 2022, wari umunsi wa kabiri w’ubukangurambaga, aho REMA ku bufatanye na polisi y’Iguhugu y’u Rwanda ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge RSB, babukoreye mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kanyinya, akagari ka Nyamweru mu muhanda ugana Shyorongi ndetse no mu muhanda uva Nyabugogo werekeza mu Majyepfo.

Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga iragura iti “Ikinyabiziga kizima umwuka mwiza.”

Ibi bikorwa byo gupima umwuka uva mu modoka, bizajya bikorwa hakurikijwe amabwiriza y’ubuziranenge agenwa na RSB, aranga ibipimo by’umwotsi ntarengwa ushobora kutangiza ibidukikije uva mu kinyabiziga.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/hatangiye-gupima-ibinyabiziga-bifite-imyuka-ihumanya-ikirere