Jump to content

Hari impungenge ku bwinshi bw’abagitekesha inkwi i Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia
Inkwi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko nibura umuturage umwe acana ibilo umunani by’inkwi, bukavuga ko amashyamba agererewe nubwo hari gushakwa ibisubizo by’uburyo haboneka ibindi bicanwa.

Akarere ka Rwamagana gafite ubuso bungana na kilometer kare 682, kakaba gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 400 babarizwa mu ngo 98 871.

Kuri ubu abakoresha inkwi bagera kuri 77%, abakoresha amakara bakaba 18% abakoresha ibindi bisaguka mu mirima n’ahandi ni 4% mu gihe abakoresha gaz ari 1%.

Nubwo bimeze bitya ariko ubuyobozi bwagaragaje ko nibura buri rugo rukoresha inkwi zingana n’ibilo umunani ku munsi, ku buryo hatagize igikorwa byakwangiza amashyamba yatewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ku bijyanye no kurondereza ibicanwa ndetse no kubungabunga ibidukikije bagifite urugendo.

Kubera iki abaturage bagikoresha inkwi n'amakara?

[hindura | hindura inkomoko]

Bamwe mu baturage bavuze ko bakoresha inkwi kuko ari byo bicanwa biboneka ahantu hose kandi ngo bikaboneka bidahenze cyane.

Mukagatare Donatille utuye mu Murenge wa Kigabiro yagize ati “ Nkanjye aho ntuye inkwi nzibona binyoroheye ntabwo zirahenda cyane nka gaz, nigeze kubigerageza ngura gaz ishizemo nsubiye kuyigura nsanga yiyongereyeho ibihumbi bitatu mbona ni menshi, mpitamo gukoresha inkwi.”

Mugabo Gerard ukoresha amakara we yavuze ko gukoresha gaz bihenze cyane kandi ngo ntiwayitekeraho ibishyimbo n’ibindi bintu bikomeye nk’isombe.

Umuryango wita ku bidukikije n’amajyambere y’icyaro, REDO, ugiye gutanga amashyiga arondereza inkwi, akarinda imyuka yangiza ikirere ndetse akanarengera ibidukikije, muri aka Karere.

Bazatanga amashyiga ku miryango ibihumbi 87 ibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa REDO, Gashumba Damascène yavuze ko abaturage bazubakirwa aya mashyiga nibura ngo bizagabanya ½ cy’inkwi bakoreshaga.

Ati “ Icyo abaturage basabwa ni amatafari ya rukarakara icumi, ibase eshatu z’umucanga kugira ngo na we uruhare rwe yumve ko atari ishyiga ry’Akarere ahubwo ari irye, twe tuzamuha abarimwubakira ntakiguzi.”

Manikuzwe Marie Gorette ushinzwe gucunga amashyamba ya kimeza n’urusobe rw’ibinyabuzima mu kigo cy’amashyamba, avuga ko nibura Leta yihaye intego yo kugera mu 2024 nibura 42% aribo bacana ibicanwa bishingiye ku nkwi,.

Yavuze ko igihugu kigabanya imisoro kugira ngo gaz iboneke ari nyinshi. Yongeyeho gukoresha amashyiga arondereza inkwi nayo ari ingenzi ngo kuko uretse gufasha abaturage kwizigamira amafaranga batangaga ku nkwi, binabafasha mu guteka mu gihe gito.

Akarere ka Rwamagana gafite ubuso buhinzeho amashyamba bungana na 24,8% bw’ubuso bugize aka Karere. Mu myaka ibiri ishize nibura hatewe amashyamba angana na hegitari 88 hanasazuwa amashyamba angana na hegitari 427.

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/hari-impungenge-ku-bwinshi-bw-abagitekesha-inkwi-i-rwamagana