Jump to content

Hakozwe Inteko rusange y’urubyiruko rw’Akarere ka Rwamagana, hanasozwa imurikabikorwa rigaragaza ibyo urubyiruko rukora mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu

Kubijyanye na Wikipedia

INTEKO RUSANGE Y'URUBYIRUKO RWAKARERE KA RWAMAGANA

Kuri iki cyumweru tariki ya 12/05/2019, mu cyumba cy’inama cyo mu kigo cy’urubyiruko kizwi ku izina rya “Yego Center Rwamagana”, habereye inteko rusange y’urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana ihuzwa no gusoza imurikabikorwa ry’urubyiruko, aho rwagaragazaga bimwe mu bikorwa rukora mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange. Muri iyi nteko rusange, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rwamagana Bwana Kabagambe Godfrey yagaragaje ibyo urubyiruko rwagezeho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 ndetse n’aho rugeze rushyira mu bikorwa imihigo rwahize muri uyu mwaka

[1]

  1. https://www.rwamagana.gov.rw/soma-ibindi/hakozwe-inteko-rusange-y-urubyiruko-rw-akarere-ka-rwamagana-hanasozwa-imurikabikorwa-rigaragaza-ibyo-urubyiruko-rukora-mu-rwego-rwo-kwiteza-imbere-no-guteza-imbere-igihugu