Hagiye guterwa ibiti by’imbuto birenga ibihumbi 38 muri Gatsibo

Kubijyanye na Wikipedia

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangije igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto kuva ku nyubako za Leta, ku mihanda n’ahandi hahurira abantu benshi, muri gahunda yiswe ’Gatsibo igwije imbuto’.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira mu muganda rusange wanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb. Solina Nyirahabimana.

Intego[hindura | hindura inkomoko]

Gatsibo igwije imbuto, ni gahunda yatangiye abakozi b’Akarere buri wese yicukurira imyobo mu busitani bw’Akarere agateramo ibiti azajya akurikirana umunsi ku munsi kugeza byeze.

Muri iyi gahunda haterwa ibiti by’imbuto birimo avoka, imyembe, amacunga, amapera, ibifenesi, ibinyomoro n’izindi mbuto zitandukanye.

Gasana Richard[hindura | hindura inkomoko]

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko iyi gahunda yemejwe n’inama Njyanama, ikaba na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, aho buri muturage agomba kugira ibiti by’imbuto nibura bitatu.

Yagize ati "Ku ikubitiro turatera ku nyubako z’ubuyobozi butandukanye, ku Karere, ku mirenge, ku tugari, ku nsengero, ku mashuri n’ahandi henshi. Hose hamwe tuzatera ibiti ibihumbi 38 mu cyiciro cya mbere."

Meya Gasana yakomeje avuga ko mu cyiciro cya kabiri bazatangira mu mwaka utaha, bazaha urubyiruko rw’abakorerabushake akazi ko gukora ubuhumbikiro, hanyuma Akarere kabagurire bya biti bihabwe abaturage babitere mu ngo zabo.

Yavuze ko bateganyije miliyoni 250 Frw zo gushora muri ibi bikorwa, aya mafaranga yose akaba agenewe guhemba urubyiruko rw’abakorerabushake ruzakurikirana icyo gikorwa.

Ati "Turashaka ko umwaka utaha umuntu uzajya ugenda akarere kacu aho azajya anyura hose azajya abona ibiti by’imbuto byafashe, ku buryo mu myaka itatu tuzaba dufite imbuto nyinshi zitandukanye."

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/muri-gatsibo-hagiye-guterwa-ibiti-by-imbuto-birenga-ibihumbi-38