Hagenimana Benjamin Gicumbi

Kubijyanye na Wikipedia

Hagenimana Benjamin ni Umunyamakuru w'Imikino akaba Umusesenguzi mu Rwanda kuri radio B&B FM Umwezi

Urugendo Mwitangazamakuru[hindura | hindura inkomoko]

Benjamin Gicumbi ni umunyamakuru wakoze kuri Radio 10 mu biganiro by’imikino no kogeza imipira y’i Burayi, mbere gato y’uko agera kuri Radio 10 yabanje gukora kuri Radio Ishingiro ikorera mu mujyi wa Gicumbi ari naho yakuye izina Gicumbi unungubu akaba abarizwa kuri B&B FM.[1] Uyu mugabo wamenyekanye cyane guhera mu mwaka wa 2016 ubwo yari avuye i Gicumbi agiye gukora kuri Radio 10, akundirwa bikomeye uko yogeza imikino y’i Burayi n’uburyo ageza amakuru y’imikino ku bakurikira ikiganiro yumvikanamo.[2]

Ubuzima Bwihariye[hindura | hindura inkomoko]

Hagenimana yavukiye mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba mu mwaka 1989, aba ari naho akurira. Amashuri abanza yayize ahitwa Rwabidege, aza kwiga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri College Intwari de Mwezi hafi y’iwabo.[3]Arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nibwo yagiye mu karere ka Rusizi, aho yari agiye kwiga ahitwa mu Gishoma, biba ubwa mbere yagiye mu modoka ndetse ananyura mu mujyi wa Kamembe.Nk’umwana w’imfura mu muryango wakuze adafite Se agasigarana na nyina na barumuna be batatu, yafashe icyemezo cyo kujya gushakisha ubuzima mu mujyi wa Kigali, yawugezemo muri 2010 acumbikirwa na mubyara we wari warahamutanze.[4]Hagenimana avuga ko kuva yagera i Kigali yari umuntu ukunda umupira w’amaguru, ku buryo amafaranga make yakoreraga icyo gihe yayifashishaga ajya kureba imipira yaba iyo mu Rwanda ndetse no hanze.Kenshi iyo yabaga areba umupira yanabaga ari mu mpaka zikomeye, anabikundirwa bikomeye n’abo barebanaga umupira cyane cyane wo hanze.byo kuganira ku mupira mu tubari byatumye hari umuntu (yagize ibanga) wamubonyemo impano, amufasha kujya kuri Radio.Hagenimana atangira itangazamakuru yahereye kuri “Radio Amazing grace”, nuko uwari umuyede yinjira mu itangazamakuru mu mwaka 2012.[5]Mu mwaka 2013 nibwo Hagenimana yagiye kuri radiyo Radio Ishingiro y’Igicumbi, iki gihe yari agikorera no kuri Amazing Grace.Igikombe cy’Isi cya 2014 yacyogeje ari umwe cyose arakirangiza, iki gihe nibwo izina rye ryatangiye gukomera mu matwi y’abakunzi be.Icyo gihe Radio Rwanda yari ifite Rutamu, Flash ifite Rugangura na Rugimbana, Radio10 ifite ba Fuadi, Castar, Bayingana na Jean Luc ariko byampaye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo mbashe kwigarurira abakunzi b’imikino b’i Gicumbi.[6]Muri 2016 nibwo Radio 10 yaje gushima uyu musore bahita bamurambagiza, bamujyana gufatanya na Fuadi Uwihanganye mu kiganiro cy’imikino cyitwa “10 Zone” ndetse no kogeza imipira itandukanye.Fuadi ni we wamuhamagaye ambwira ko hari umuntu uri bumuhamagare ngo baganire, nyuma y’akanya Castar na we yaramuhamagaye amubwira ko amushaka, yaje kujya kumureba baremeranya atangira akazi gutyo.Mu mwaka 2019 amaze imyaka ibiri kuri Radio10, uyu wari umusore yaje kubona imwe mu nkumi zari zije mu mirimo kuri iki gitangazamakuru, Umuhoza Delphine, bemeranya kubana, bararushinga.[7] Hagenimana Benjamin yagize ati “Nyuma y’imyaka ine ndashimira Radio/TV10, mwampaye amahirwe yo gukoresha impano yanjye no kugaragara kurushaho. Mu minsi mike iri imbere turahurira mu kindi gitangazamakuru cy’imikino nikokijya kuri B&B FM.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/umunyamakuru-w-imikino-uzwi-ku-izina-rya-benjamin-gicumbi-yapfukamye-yambika
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/umunyamakuru-w-imikino-uzwi-ku-izina-rya-benjamin-gicumbi-yapfukamye-yambika
  6. https://www.teradignews.rw/tag/benjamin-gicumbi/
  7. https://www.teradignews.rw/tag/benjamin-gicumbi/