Habona Ltd

Kubijyanye na Wikipedia
Akarere ka Musanze

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

ikigo gikora ibijyanye no gukusanya imyanda mu mujyi wa Nyamagabe kikayibyazamo ibicanwa birimo amakara azwi nka ‘Briquettes’, zitangiza ibidukikije, biogas yo gutekesha n’ifumbire y’imborera ifasha abahinzi guhinga neza cya nshinzwe na Nzeyimana Jean  Bosco.[1][2][3][4]

Nzeyimana Jean  Bosco[hindura | hindura inkomoko]

Nzeyimana Jean  Bosco ni umusore wo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi, Yize ibijyanye n’imicungire y’umutungo (Business Administration), yashinze ikigo yise “Habona Ltd, Yahanze uyu murimo ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu muri kaminuza, kuri ubu akaba amaze guha akazi abagera kuri 25, aho avuga ko bafite intego yo kugera ku bicanwa birengera ibidukikije bigera ku 10% y’ibikoreshwa mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu.[1][4]

biogas ikorwa Habona

Umushinga[hindura | hindura inkomoko]

Briquettes zikorwa Habona LtD

NZeyimana avuga ko yatekereje uyu mushinga nyuma yo kubona ko mu mujyi avukamo hari imyanda iba yandagaye hirya no hino kandi yabyazwamo ikindi kintu kikamugirira akamaro ndetse n’abahatuye bakabona ibicanwa kandi n’umujyi ugasa neza, yuma yo gusuzuma ibi bicanwa, abantu barabikunze ndetse biva ku rwego rwo gusuzumwa bigera aho mbona igihembo cya “African Innovation Prize” cyari miliyoni 2, iki cyaramfashije cyane gushaka udukoresho tw’ibanze. Barebaga abanyeshuri bafite ibitekerezo byiza banabashije kugira icyo bakora icyanjye kiba icya mbere.[1][3]

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

ubwo yari afite imyaka 19, byatumye agira amahirwe yo kuganira n’ibihangange ku isi avuga ko kuba yarabashije kwitabira iyi nama akanaganira n’aba bakomeye ku isi biri mu byamwaguriye amarembo mu gukomeza kwagura ibikorwa bye, ati “kuganira na Obama ikintu cya mbere byamfashije ni ukumugeraho, namubwiye ibyo nkora arabyumva angira inama kandi bitewe n’aho naba ngeze bibaye ngombwa ko yafasha cyangwa se nkwiye kumunyuraho ngo mbe nabona ubufasha, yarabinyemereye n’ubwo ntari wa wundi ugenda asabiriza.[1][2][4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.newtimes.co.rw/article/123925/News/how-nyamagabe-youngster-made-a-fortune-from-waste
  2. 2.0 2.1 https://www.newtimes.co.rw/article/131407/News/video-jean-bosco-nzeyimana-young-rwandan-entrepreneur-on-meeting-president-obama-mark-zuckerberg
  3. 3.0 3.1 https://www.jobinrwanda.com/news?page=2
  4. 4.0 4.1 4.2 https://en.igihe.com/news/nzeyimana-makes-it-again-in-forbes-most-promising