Jump to content

Hôtel des Chutes

Kubijyanye na Wikipedia

Hôtel des Chutes ifite umwihariko wo kuba ari yo ya mbere yazamuwe mu Karere ka Rusizi.

Aho iherereye

[Hindura | hindura inkomoko]

Iherereye neza mu ntambwe nke uvuye ku Mupaka wa Rusizi I utandukanya Umujyi wa Kamembe n’uwa Bukavu.

Nyuma y’igihe yaje guhagarika ibikorwa byayo ndetse kuri ubu ugeze aho iri ubona yarahindutse nk’itongo.

Hôtel des Chutes ni yo yacumbikagamo Umwami Mutara III Rudahigwa agiye gusura se [Umwami Yuhi V Musinga] wari warirukanywe mu Rwanda, akoherezwa i Moba muri RDC aho yatangiye ku wa 25 Ukuboza 1944.

Kuri ubu iyi hoteli hari umushoramari wamaze kuyigura, witegura kuyivugurura ku buryo n’icyumba Rudahigwa yararagamo kizagumana umwimerere wacyo.

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/article/kuva-mu-bigabiro-bya-musinga-kugera-ku-mashyuza-ya-bugarama-ahantu-nyaburanga