Gutunganya ibishanga muri Gisagara

Kubijyanye na Wikipedia

Mu guteza imbere ubuhinzi kuko butunze benshi mu Karere ka Gisagara hatoranyijwe ibihingwa bine byitabwaho kugira ngo abahinzi babashe kwihaza no gusagurira inganda n’amasoko.

Tumenye Ibihingwa byagombaga guhingwa[hindura | hindura inkomoko]

Mu Karere ka Gisagara haboneka ibishanga bifite ubuso bugera kuri hegitali 5000. Muri byo hamaze gutunganywa hegitali 2500 harimo izigera ku 1500 zatunganyijwe mu myaka itandatu ishize.Mu guteza imbere ubuhinzi kuko butunze benshi mu Karere ka Gisagara hatoranyijwe ibihingwa bine byitabwaho kugira ngo abahinzi babashe kwihaza no gusagurira inganda n’amasoko.Ibyo bihingwa ni ibigori, umuceri, urutoki n’ibishyimbo.Ubuyobozi bw’Akarere bwashyize ingufu mu gutunganya ibishanga bituma umusaruro w’umuceri wiyongera.[1]Muri gahunda yo kwigisha abahinzi guhinga kijyambere, gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera no gutera imbuto y’indobanure ndetse no gutunganya ibishanga ni byo byatumye umusaruro mu buhinzi wiyongera.ndetse no gukoresha neza amazi cyane mu bishanga ndetse no kuhira imusozi.Gutunganya ibishanga ni uburyo bwo gufata neza amazi, aho amazi ari make hakorwa uburyo bwo kuyongera, aho ari menshi akayoborerwa ahandi.Hari ibice bikibamo amazi menshi ku buryo ibigori n’ibishyimbo bitahera, no mu gihe cy’imvura hari ibice bitwarwa. Abahinzi bifuza uwabatunganyiriza igishanga neza.Umuyobozi w'Intara yamajyepfo mumwaka ushize yashishikarizaga abaturage bafite ibishanga kubikoresha neza, ariko bakanitabira kuhira kuko n’ubwo mu bishanga haba harimo amazi ntaba ari mu mirima imbere.[2]

Gutunganya ibishanga byagize umusaruro[hindura | hindura inkomoko]

Umusaruro wagiye uzamuka, mu mwaka 2015 abahinzi bezaga toni 4000 z’umuceri ariko ubu bageze kuri toni hafi ibihumbi 10. Icyo bifuza ni uko bageze kuri toni ibihumbi 20 kandi bifuza kuzabigeraho nibamara gutunganya ibishanga bisigaye.Mu bigori naho umusaruro wariyongereye kuko kuri ubu abahinzi beza toni 4 kuri hegitari imwe; naho ku bishyimbo bakeza toni 1,48.Mu bishanga biteganyijwe ko bizatunganywa harimo icyitwa Nyiramageni gihuza Imirenge ya Gikonko, Mamba na Ntyazo gifite ubuso bwa hegitari 600. Ikindi ni icya Ngiryi nacyo kiri gushakirwa ubushobozi kugira ngo gitunganywe.Gutunganya ibyo bishanga bizajyana no gushyiraho uburyo bwo kuhira imyaka ku misozi ibikikije.[1]Mu bijyanye no kuhira imisozi hegitali 625 zuhiwe hakoreshejwe imashini muri iyi myaka itandatu ishize, naho hegitali hafi 2800 zishyirwaho amaterasi y’indinganire.Hubatswe ubwanikiro bw’ibigori 42 n'ubw’umuceri 28.Hubatswe uruganda rutunganya urwagwa n’umutobe mu bitoki rufite ubushobozi bwo kwakira toni zisaga 900 mu kwezi kumwe. Rugemura inzoga mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe ku buryo ku kwezi rwinjiza amafaranga agera kuri miliyoni 90Frw ajya mu baturage baruha ibitoki.Mu kwita ku musaruro hubatswe inganda zirimo urw’umuceri ruri mu Murenge wa Gikonko rutunganya toni zigera ku 7800; hubakwa n’urutunganya ibigori mo ifu.[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutunganya-ibishanga-byatumye-umusaruro-w-umuceri-wikuba-hafi-gatatu-ishusho-y
  2. 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gisagara-bitunganyirije-igishanga-none-barishimira-umusaruro-kibaha-no-mu-zuba