Guteza imbere ubworozi bw’Amatungo

Kubijyanye na Wikipedia
Ubworozi

Hagamijwe guteza imbere ubworozi mu Rwanda

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Hagamijwe guteza imbere ubworozi mu Rwanda kugira ngo bugirire akamaro ababukora, mu Karere ka Muhanga hashyizweho ikigo cy’ubushakashatsi ku matungo magufi atuza, kugira ngo gifashe abarozi kubikora kinyamwuga.[1] Intego nyamukuru y’iki kigo ni ugukora ubushakashatsi ku matungo magufi atuza arimo ingurube, inkoko n’inkwavu hagamijwe kugira ngo gifashe mu gukemura ibibazo aborozi bagenda bahura nabyo.”[2]Icya mbere ni ukubonera aborozi icyororo cyiza kibasha kubaha umusaruro utubutse ku ngurube ku nkoko no ku nkwavu. Ikindi ni ugufasha aborozi gushaka igisubizo ku ibura ry’ibiryo by’amatungo kubera ko kizakora amagerageza atandukanye y’uburyo aborozi bashobora kuvanga ibikora ibiryo biboneka mu gihugu mu gace batuyemo bikaba byagaburirwa ayo matungo agakura neza agatanga n’umusaruro utubutse.

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Mu kigo cy’ubushakashatsi ku matungo mu Karere ka Muhanga habaho kwitwararika kugira ngo ibihakorerwa bitangirika cyangwa amatungo arimo akandura indwara.Amatungo agirirwa isuku bayakarabya akagaburirwa neza kandi yose yashyizwe mu bwishingizi ndetse akingirwa indwara.[3]Icya mbere ni uko nta bantu cyangwa ibikoresho biturutse hanze mu bandi borozi bipfa kuhinjizwa bitabanje gusukurwa. Hakoreshwa imiti yabugenewe mu kwisukura.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/ubukungu/article/hatangijwe-ishami-ryitezweho-guteza-imbere-ubworozi-bw-amatungo-magufi-mu
  2. https://igihe.com/ubukungu/article/hatangijwe-ishami-ryitezweho-guteza-imbere-ubworozi-bw-amatungo-magufi-mu
  3. https://igihe.com/ubukungu/article/hatangijwe-ishami-ryitezweho-guteza-imbere-ubworozi-bw-amatungo-magufi-mu