Gutera ibiti muri Gakenke

Kubijyanye na Wikipedia
Gutera ibiti mu karere ka Gakenke mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ibidukikije.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza mu gihe cy’imvura ndetse bihagitana abantu benshi, REMA iri kumwe n’abayobozi b’Akarere hamwe n’abaturage bateye ibiti 16,115.

Intego[hindura | hindura inkomoko]

Ibi biti bikaba byatewe ku misozi ya Vugangoma na Muyongwe mu rwego rwo kurwanya gutwarwa k’ubutaka ndetse no gucukura imiringoti nayo izafata ubutaka.

Ibiti byatewe bikaba ari ibya gakondo hamwe n’ibivangwa n’imyaka, abayobozi bakaba basabye abaturiye iyo misozi kubifata neza no kubibungabunga kuko bizatuma ubutaka bwabo bwongera gutwarwa n’amazi.

Abaturage bakaba bashimishijwe n’icyo gikorwa bakorewe n’abayobozi nabo babizeza ko ibyo bikorwa bagejejweho bagomba kubisigasira kugira ngo babashe kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. https://web.archive.org/web/20230221104329/http://www.rebero.co.rw/2022/10/28/gakenke-gufata-ubutaka-no-guhangana-nimihindagurikire-yibihe/