Jump to content

Gutebutsa

Kubijyanye na Wikipedia

Mu rwanda ubukwe ni ikimenyetso cy'umuco w'abanyarwanda ndetse ni igihango imiryango igirana,kuko iba ihanye abageni muyandi magambo bashyingiranye, bigatuma imiryango yombi ikora imihango itandukanye ibanziriza ubukwe bw'abana babo ariko igendanye n'umuco nyarwanda.[1]

Imwe mumihango ikorwa mumuco

[Hindura | hindura inkomoko]

Kurambagiza, gufata irembo, gusaba, ndetse no gukwa nyuma yabyo habaho Gutebutsa ndetse n'ibindi....[1]

Umuco wo gutebutsa

[Hindura | hindura inkomoko]

Gutebutsa ni umuhango wakurikiraga gukwa, umuryango w'umusore wajyaga iwabo w'umukobwa hagamijwe ibiganiro bivuga kugihe umukobwa bazamubazanira kuko gukwa biba byararangiye bivuzengo umukwe aba yemerewe umugeni we ariko batarahura gutebutsa rero hari uturerere byakorwaga inshuro zirenze imwe Ibyo byatumaga umuryango w'umuhungu ugaragaza indangagaciro yo kunamba ku ijambo ryabo, ntago bisubiragaho nubwo bazaga kenshi mu gutebutsa.[2] ubundi umuryango w'umukobwa ugakomeza kwi hagararaho ubitinza kugirango umuryango w'umusore ubone agaciro k'umukobwa wabo, ndetse no murwego rwo kwerekana umuco, [3] bagamije kwihesha agaciro muruko gutinda gutanga umugeni, imiryango izashyingirwana ikarushaho Gusabana, Kumenyana no kunga ubumwe.[2]

Indanganturo

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-reba-ibyaranze-umuhango-wo-gusaba-no-gukwa-umunyamakuru-cyuzuzo-jeanne
  2. 2.0 2.1 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=54843&token=e0b006d246f5d8bc6fe6a138698b94abd9b59302
  3. https://www.igihe.com/umuco/article/iby-ingenzi-byabaga-bigize-ubukwe-bw-abanyarwanda-bo-hambere