Gusuhuzanya mu muco nyarwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Gusuguhuzanya mu muco nyarwanda ni kimwe mu bintu biranga umuco nyarwanda, aho bamwe babifata nk'ibigaragaza urukundo ndetse n’umubano mwiza waranze kandi ukiranga abantu. Umuco nyarwanda urangwa n'ibintu bibyitsi bitandukanye nk’indangagaciro,ndetse na zakirazira bifasha abanyagihugu kubana neza, no kugira irangamuntu y’ubunyarwanda. Hari amagambo yaherekezaga iyo ndamukanyo. Amwe muri ayo magambo ni amashyo, gira so, gira inka cyangwa gira abana n’ibindi. Ibi byose byagaragaza urukundo.[1]

Guhana Ikiganza[hindura | hindura inkomoko]

gusuhuzanya umuntu aha mugenzi we ukuboka ni bimwe mu byagaragazaga urukundo mu banyarwanda bo hambere, kuko mwakoranaga mu intoki, yo waherezaga umuntu ukuboko wamubazaga amakuru ye nawe akakubwira uko ameze, ibi byagaragazaga ko ushaka kumenya uko mugenzi wawe amerewe.[1]

Guhoberana[hindura | hindura inkomoko]

Guhoberana biri mubigize umuco nyarwanda, wahurazaga n’umuntu kubera urukumbuzi wabaga umufitiye ukamusuhuza cyane, bikagaragazwa nuko wamuhoberaga. iyo wasuhuzaga umuntu byaterwaga nuko wabaga utamuheruka, hanyuma muguhura nawe ukamugwa mu byano.[1]

Gukoma amashyi no gupfukama[hindura | hindura inkomoko]

Gukoma amshyi no gupfukama bwari mu buryo bwakoreshwaga mu gusuhuzanya, kuko byakorwaga iyo wabaga uhuye n’abantu babanyacyubahiro bakuru. Iyo wahuraga n’umuntu mukuru nk’Umwami, ntabwo byashobokaga ko umukora mu kiganza cyangwa ngo umuhobere, ariko kumusuhuza byo wabikoraga ukoma amashyi kandi wapfukamye .[1]

Kuzunguza ibiganza (Gupepera)[hindura | hindura inkomoko]

Kuzunguza ibiganza nabyo byageze mu umuco nyarwanda aho abantu batangiye gusuhuzanya bazunguza ibiganza. umuco nyarwanda muri iki gihe wahinduye isura mu gusuhuzanya. ubona umuntu agiye gusuguza undi bagahuza imisaya ukumva arimyoje, cyangwa ukabona barahuza ibipfunsi .[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://www.kigalitoday.com/umuco/umurage/article/menya-uburyo-bune-bwo-gusuhuzanya-mu-muco-nyarwanda