Gukingira Indwara ya Muryamo ikunda kwibasira Ihene n’Intama

Kubijyanye na Wikipedia
ihene n'intama

Guhera tariki ya 8 kugera ku ya 15 Nzeri mu mwaka 2020, Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ndetse n’abavuzi b’amatungo (Veterineri) bikorera bo muri ako karere, ubu bari mu gikorwa cyo gukingira amatungo magufi (ihene n’intama), indwara ya muryamo ikunda kuzibasira mu gihe cy’imvura.[1]

Ibyo Wamenya kundwara ya Muryamo[hindura | hindura inkomoko]

Korora inka

Muryamo ni indwara ifata ihene cyangwa intama, zikazana ibintu bimeze nk’ibicurane, zikabyimba umutwe, kandi ni indwara mbi kuko amatungo ashobora kuyanduzanya hagati yayo, kandi ikaba yica.[2]Amatungo yafashwe n’iyo ndwara ntashobora kugurishwa cyangwa se ngo abagwe aribwe kuko inyama zayo zishobora kwanduza abantu, ahubwo n’iyo itungo rirwaye iyo ndwara ripfuye riratabwa mu butaka.[3]

Igikorwa cyo Gukingira[hindura | hindura inkomoko]

Tariki ya 8 no kuri taliki 9 Nzeri mu mwaka 2020, hakingiwe amatungo yo mu Mirenge ya Shyara, Mareba, Musenyi, Gashora na Juru. Tariki ya 10 na taliki 11 Nzeri mu mwaka 2020, harakingirwa amatungo yo mu Mirenge ya Nyarugenge, Ngeruka, Nyamata, Mayange na Rilima, naho Tariki ya 14 na 15 Nzeri mu mwaka 2020, hagombaga gukingirwa amatungo yo mu Mirenge ya Ruhuha, Kamabuye, Ntarama, Rweru na Mwogo.[4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bugesera-aborozi-b-ihene-n-intama-barazikingiza-indwara-ya-muryamo-ikunda-kuzibasira-mu-gihe-cy-imvura
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bugesera-aborozi-b-ihene-n-intama-barazikingiza-indwara-ya-muryamo-ikunda-kuzibasira-mu-gihe-cy-imvura
  3. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bugesera-aborozi-b-ihene-n-intama-barazikingiza-indwara-ya-muryamo-ikunda-kuzibasira-mu-gihe-cy-imvura
  4. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bugesera-aborozi-b-ihene-n-intama-barazikingiza-indwara-ya-muryamo-ikunda-kuzibasira-mu-gihe-cy-imvura