Guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire muri Kirehe

Kubijyanye na Wikipedia
Ikirere

Imiterere y’Akarere ka Kirehe ituma katagusha imvura nyinshi ariko iyo iguye iteza isuri mu duce tumwe na tumwe twako ikangiza byinshi birimo n’ibihingwa.

Umushinga wo Guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire[hindura | hindura inkomoko]

Umushinga wo kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu kibaya cy’Ikiyaga cya Victoria (Adaptating to Climate Change in Lake Victoria Basin: ACC) ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ikibaya cy’Ikiyaga cya Victoria (Lake Victoria Basin Commission: LVBC), ku ruhande rw’u Rwanda, ibikorwa byawo biri mu Karere ka Kirehe mu mirenge ya Gatore, Musaza na Gahara.[1]Washowemo ibihumbi 520 by’amadolari ya Amerika ni ukuvuga agera kuri miliyoni 520 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Umuhuzabikorwa wawo, Muhawenimana Seth yabisobanuye.[2]Mu Murenge wa Gatore ingo 160 zasaniwe inzu zinahabwa ibigega bifata amazi y’ibisenge mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’isuri yatwaraga ubutaka akanangiza igishanga cya Kijumbura gihingwamo umuceri.Mu gihe ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe by’umwihariko ku bikorwa by’ubuhinzi mu Karere ka Kirehe zirushaho kugira ubukana, imishinga mito ibyara inyungu yatangijwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibidukikije n’izindi nzego iratanga icyizere cyo kugoboka abagenerwabikorwa.

Uruhare rw'ubuyobozi muriki gikorwa[hindura | hindura inkomoko]

Guverineri CG Gasana yabwiye abaturage ko hari umushinga wo gutera amashyamba ahagije mu Karere ka Kirehe, Ati: “Tunashimira Leta yacu ko mu ngengo y’imari mu mwaka washize yashyizemo gutera ibiti by’umwihariko muri aka Karere ka Kirehe miliyari 30. Ayo mafaranga agiye kuza gutera amashyamba hano muri Kirehe gusa. Ubwo bivuze gukorana n’uturere, urubyiruko, namwe mwese bagashaka ‘pipiniere’ mukazitera mukazigurisha abatera amashyamba. Ariko binavuze yuko mugiye kubona amashyamba, mukabona imvura kandi n’ubutaka bwanyu ntibugende.[3]yasabye Abanyakirehe gukomeza gushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije no gukumira ibiza.Abaturage bahuriza ku kuba ibi bikorwa bitandukanye bigamije kurengera ibidukikije byaratumye umubare munini w’abashomeri ubonamo akazi.Umukozi Ushinzwe Ibidukikije mu Karere ka Kirehe avuga ko aka karere ari kamwe mu Turere dukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere harimo izuba riteza amapfa ndetse imvura nayo yagwa igateza ibibazo birimo isuri ikabije, byose bigateza ingaruka ku bukungu no ku bidukikije.[4]

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Muri aka Karere ku misozi iriho ubuhaname hakozwe amaterasi kuri hegitari 100, imirwanyasuri kuri hegitari 215.7, gutera amashyamba ku misozi ikomeye kuri Hegitari 50, gutunganya amashyamba asanzwe kuri hegitari 20 no gutera ibiti gakondo kuri hegitari 10.Kuba abaturage barahawe ibigega bifata amazi byanakemuye ikibazo cy’ibura ryayo kuko yavaga kure bikagora imiryango kubona ayo ikoresha imirimo yo mu rugo n’igihe bakeneye kuhira amatungo[5]Mu Murenge wa Musaza hatewe inkunga imishinga iciriritse ibyara inyungu irimo iy’ubuhinzi bw’urusenda, ubworozi bw’ingurube n’ihene, ubukorikori burimo ububoshyi n’ubudozi bw’imyenda no gutunganya umusatsi by’umwihariko ku bakoreraga ubuhinzi mu nkengero z’Umugezi w’Akagera bwangizaga amazi yawo.Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije mu mwaka wa 2021na 2022 hirya no hino mu mirenge 12 ikagize hatewe amashyamba kuri hegitari 531, ibiti bivangwa n’imyaka 1,935,  ubuso bugera kuri hegitari 647 bwakozweho imirwanyasuri; mu gihe muri uyu mwaka hamaze gukorwa amatarasi y’indinganire kuri hegitari zisaga 94.[6]Kirehe ni Akarere gakunda kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe harimo amapfa n’isuri iyo imvura yaguye. Niyo mpamvu dushima ibi bikorwa byo gutanga ibigega by’amazi kuko hafi hano hari igishanga cyitwa Kijumbura gihingwamo umuceri mbere y’umushinga hari hegitari zirenga 10 ibigo by’ubwishingizi bitemeraga kwishingira, kubera kutizera ko aho hantu hatanga umusaruro ariko ubu hari hegitari 18 zihingwa zirishingirwa kandi zitanga umusaruro kubera ko isuri yagabanyijwe.Umujyanama mu bya tekiniki muri uyu mushinga yavuze ko intego y’uyu mushinga ni ugufasha abaturage kubona ibibunganira mu mibereho yabo bitewe n’uko ikirere kigenda kigaragaza ko badakwiye gutega amakiriro ku bikorwa by’ubuhinzi gusa.[7]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.igihe.com/amakuru/article/kirehe-imishinga-igamije-guhangana-n-ingaruka-z-imihindagurikire-y-ibihe
  2. https://www.igihe.com/amakuru/article/kirehe-imishinga-igamije-guhangana-n-ingaruka-z-imihindagurikire-y-ibihe
  3. https://muhaziyacu.rw/amakuru/ibidukikije/uturere-twa-nyagatare-na-kirehe-twagenewe-miliyari-60-frw-yo-gutera-amashyamba/
  4. https://umuseke.rw/2022/10/kirehe-amaterasi-yindinganire-yitezweho-gukumira-isuri-yangizaga-imyaka/
  5. https://muhaziyacu.rw/amakuru/ibidukikije/uturere-twa-nyagatare-na-kirehe-twagenewe-miliyari-60-frw-yo-gutera-amashyamba/
  6. https://muhaziyacu.rw/amakuru/ibidukikije/uturere-twa-nyagatare-na-kirehe-twagenewe-miliyari-60-frw-yo-gutera-amashyamba/
  7. https://www.igihe.com/amakuru/article/kirehe-imishinga-igamije-guhangana-n-ingaruka-z-imihindagurikire-y-ibihe