Jump to content

Guhabwa ibyangombwa by'ubutaka ku butaka Leta yatije cyangwa yakodesheje

Kubijyanye na Wikipedia

Iby'ingenzi

[hindura | hindura inkomoko]

Guverinoma y'u Rwanda yatangije igikorwa cy'ikorana buhanga mu bijyanye no kwandikisha ubutaka no gutegura ibyangombwa byabwo .Ubuyobozi bwatangaje ko ibi ibyemezo cy'ubutaka bitanzwe muburyo bw'ikorana buhanga byaje gusimbura byari bisanzwe biriho by'impapuro.bikaba bizagira umumaro ukomeye mu mitangire ya Serivise[1]

Ibiro by'akarere ka Gasabo

Icyemezo cy'ubutaka korana buhanga gihabwa Ubuntu were wasabye iyo service Kandi wujuje ibyangombwa bimuranga byose ,iyo ubwo butaka ariwe bwanditseho,cyangwa akaba ariwe wagaragaje impinduka k'ubutaka inshuro ya mbere cg iya kabiri mu biro by'ubutaka.

Ubutaka

Umumaro wabyo

[hindura | hindura inkomoko]

Icyangombwa cy'ubutaka gitanzwe mu buryo bw'ikorana buhanga ,ni intabwe ikomeye mu mitangire ya serivise zitangwa n'ikigo cy'ubutaka ku baturage b'igihugu cy'u Rwanda bityo bakabona ubufasha batarinze gukora ingendo za kure,bajya ku biro by'umurenge , by'akarere cyangwa by'ubutaka gushaka iki cyangombwa korana buhanga cy'ubutaka. Umwanya wo kujya kwandika ibyangonbwa uzakorwamo indi mirimo

E-title ni icyangobwa korana buhanga cy'ubutaka, umuturajye werse azajya akibona yakira ubutumwa bugufi kuri Telefoni cyangwa mudasobwa .Umuyobozi w'ikigo gishinzwe ikorana buhanga mu Rwanda w(RISA) avuga ko urubyiruko ari ingenzi mu kwigisha abaturajye gukoresha iyo Serivise kuri za telephone zabo,ndetse ko an murandasi zigomba kugera ahantu hose kugirango service z'ubutaka zigere hose Kandi hadakoreshejwe impapuro (paperless). Serivise nziza yoroshye Kandi yihuta ku bakeneye ibyangombwa by'ubutaka ndetse n'izindi service. [2]

ubutaka buhinzemo Imboga

Mu byemezo byafashwe harimo ko ibyangombwa by'ubutaka bizajya bishakwa hakoreshejwe ikorana buhanga kandi ko ahantu bafite ibyangombwa byanditse mu mpapuro nabyo bizajya biba byemewe ,mugihe ibyo byangombwa bifite amakuru ahuye[3]

Indanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. ttps://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-by-ingenzi-ukwiye-kumenya-ku-byangombwa-bishya-by-ubutaka
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hatangiye-gutangwa-icyangombwa-koranabuhanga-cy-ubutaka
  3. https://www.muhanga.gov.rw/fileadmin/user_upload/muhanga/Inyandiko/Service_charter/SERVICE_SHARTER.pdf