Gufata neza ibidukikije
Mu bikorwa bya muntu akora buri munsi, haribyo akora byagiza ibidukikije hari n'ibindi yakora kugirango abisigasire bigire imikurire myiza. Muribyo bikorwa byagiza ibidukikije harimo; Gutema amashyamba no kuyatwika no gukoresha amasashi akozwe muri palasitike.[1] [2]Naho uburyo bwo kwita kubidukikije nugukora ubukangurambaga kubijyanye no kubungabunga ibidukikije.[1] Mubidukikije hari amashyamba, amazi, ibimera, umwuka n'ibindi. Kubijyanye no kwita kubidukikije, mu 2008 hatowe itegeko ribuza ikorwa, itumizwa n'ikoreshwa ryamasashi mu Rwanda.[2]
Umunsi mpuzamahanga wahariwe wita kubidukikije
[hindura | hindura inkomoko]Tariki 5 Kamena buri mwaka kw'isi hose hizihizwa umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. 1972 nibwo uyu munsi mpuzampahaga w'ibidukikije washyizweho numuryango w'Abibumbye kugirango bashishikarize isi yose kwitabira ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije no guhangana n'ihidagurika ry'ibihe.[3]
Impamvu yo gufata neza ibidukikije
[hindura | hindura inkomoko]Ibidukikije ni kimwe mubyifashishwa mu mibereho yamuntu. bifata ubutaka kugirango budatwarwa ni suri bikanafasha mumihindagurikire y'ikirere.[4] Ibidukikije binadufasha mwiterembere ry'igihugu binyuze mubukerarugendo.[3]
Ikikorwa byo kwita kubidukikije
[hindura | hindura inkomoko]Gukora ubukangurambaga bushishikariza abantu gufata neza ibidukikije munzego zitandukanye, gukorera neza ibiti byatewe vuba, gutunganya ubusitani rusange, gushyiraho uburyo bwo gukusanya imyanda kuhantu hahurirwa n'abantu benshi, gukoresha neza amavomero no gufata neza amasoko y’imigezi no gukoresha ifumbire y'imborera.[1][3]
Abo bireba
[hindura | hindura inkomoko]Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije n’Icyumweru Cyahariwe Kwita ku Bidukikije mu Rwanda 2017 REMA(Ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda) yavuyeko kwita kubidukikije ari inshingano yaburi wese.[3]
Ifatizo
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-20. Retrieved 2023-02-20.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ 2.0 2.1 https://rema.gov.rw/fileadmin/templates/Documents/rema_doc/Publications_Updated/Guidelines%20on%20use%20of%20plastic%20bags_Kinyarwanda.pdf
- ↑ 3.0 3.1 3.2 3.3 https://rema.gov.rw/fileadmin/templates/Documents/rema_doc/WED%202017/WED%202017%20Concept%20note_Kinyarwanda.pdf
- ↑ https://web.archive.org/web/20230220204422/http://www.rebero.co.rw/category/ibidukikije/page/2/