Gucunga Imyanda mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Incamake[hindura | hindura inkomoko]

Imodoka zikoreshwa mukwegeranya imyanda
Ahajugunywa imyanda

90% by’imyanda iboneka hirya no hino mu gihugu itwarwa ndetse ikajungunwa ahantu hatemewe kandi hatizewe. Akenshi, usanga imyanda ijya mu migezi, mu masoko y’imigezi, ndetse ikajya mu bihingwa. Ibi bituma habaho ukwandura gukomeye kw’amazi yo kunywa ndetse n’ibindi byanduza cyane cyane bituruka mu bice bituwe cyane n’amashuri, ndetse n’inkongi zitera imyotsi myinshi yanduza ikirere.

U Rwanda rukaba rusesengura uburyo butandukanye bwakoreshwa mu gucunga imyanda, hagahinduka uburyo bwo gucunga imyanda hakoreshejwe ibimoteri, ahubwo hagakoreswa ubundi buryo burambye kandi bukemura ibibazo bitera ku bidukikije.  FONERWA ikazafasha mu guha amahirwe no gufasha imishinga n’ishoramali mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’uburyo bwo kugira imicungire irambye y’imyanda[1].

Imijyi ibungabunga ibidukikije[hindura | hindura inkomoko]

Waste Management Truck Toronto

U Rwanda ruragira imijyi ku kigero kihuta cyane, aho 35% b’abaturage biteganyijwe ko bazaba batuye mu mijyi mu mwaka wa 2021. Umuvuduko w’ukwaguka kw’imijyi byitezweko uzakomeza kwiyongera kuko Igihugu kirushaho kubakira ubukungu bwacyo ku mijyi iteye imbere ndetse n’umwego rwa serivisi[2][3]

Nanone, Muri gahunda ya Leta y’icyerezo 2020, u Rwanda rwashyize imbere cyane iterambere ry’imijyi irambye, kandi uku kwaguka kw’imijyi kutabangamiye  ibidukikije. Hashyizweho inzira ndetse n’uburyo busobanutse bugenga iterambere ry’umujyi wa Kigali ndetse n’imijyi 6 yunganira Kigali mu rwego rwo kurushaho kuyobora iyubakwa ry’ibikorwaremezo by’umujyi ndetse n’igenamigambi ryawo[4][5]

Gukuraho imyanda

By’umwihariko, FONERWA itera inkunga ishyirwamubikorwa ry’umushinga w’ikitegererezo wa 620ha wiswe Green City Kigali wo gukora inyigo y’umujyi utangiza ibidukikije ishobora no kwifashishwa hirya no hino mu gihugu ndetse no kugaragaza indi mishinga yunguka mu bice by’imijyi mu nzego zirimo zerivisi z’amazi, ubwikorezi, ikoranabunganga n’itumanaho .

Indanganturo[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://unfccc.int/climate-action/momentum-for-change/financing-for-climate-friendly-investment/rwanda-green-fund-fonerwa
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-01-26. Retrieved 2022-04-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.rura.rw/fileadmin/docs/guidelines_solid_wastes_management.pdf
  4. https://cidt.org.uk/portfolio/fonerwa/
  5. https://gggi.org/project/rwanda-fonerwa/