Green city Kigali

Kubijyanye na Wikipedia

Iterambere ry’ibikorwaremezo, ukwaguka n’ubwiyongere bw’abatuye Umujyi wa Kigali, biri mu bituma umunsi ku munsi hatekerezwa uburyo bw’imiturire igezweho itangiza ibidukikije kandi idaheza abantu by’umwihariko ab’amikoro make.

Intego[hindura | hindura inkomoko]

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibidukikije, yatekereje umushinga wo kubaka Umujyi urengera ibidukikije (GCK), ugamije kubaka umujyi w’icyitegererezo ugizwe n’uburyo bushya bw’imiturire burambye.

Ni uburyo kandi budaheza; aho abakorera umushahara uringaniye na bo babasha gutura. Ubu buryo buzaba ari bwo bwa mbere bukoreshejwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Buzaba bufitemo ibice bijyanye n’inyubako zirengera ibidukikije, imikoreshereze y’ingufu n’ibicanwa byisubira, gutunganya imyanda no kudaheza abafite imibereho iciriritse, hibandwa cyane cyane mu gukoresha ibikoresho biboneka mu gihugu n’ibisubizo biturutse mu baturage.

Abawushinzwe[hindura | hindura inkomoko]

Umushinga urimo gushyirwa mu bikorwa n’Ikigega gishinzwe kurengera ibidukikije, FONERWA, ku bufatanye na Guverinoma y’u Budage binyuze muri Banki y’iki gihugu Itsura Amajyambere.

Muri rusange u Budage bwatanze miliyoni 40 z’Amayero nk’inkunga y’ibanze yagombaga gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE, Minisitiri w’Ibidukikije, Amb. Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko uyu mushinga witezweho guhindura iterambere ry’Umujyi wa Kigali kandi mu buryo budaheza.

Ati “Green City Kigali ni umushinga w’iterambere uzaramba kandi uhendutse, ukazaba ugizwe n’inyubako zitangiza ibidukikije kandi zikoresha ingufu zisubira, ibyakoreshejwe bikongera kubyazwa umusaruro kandi zubatswe n’ibikoresho byakorewe imbere mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Green City Kigali izaba icyitegererezo cy’imyubakire igezweho mu Rwanda. Izaba umusemburo w’impinduka muri Kigali no hanze yayo.”

Iby'ibanze ku ishyirwa mubikorwa ry'uyu mushinga[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bine n’Ikigo cyitwa Green City Kigali Company (GCKC) ndetse n’Urwego rw’Ubwiteganyirize, RSSB n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri uyu mushinga w’icyitegererezo hazubakwa amazu 1,680, harimo 1,430 aciriritse, ahazatuzwa abantu bari hagati ya 7,500 – 8,000.

Imibare itangazwa na FONERWA igaragaza ko mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga hazakoreshwa miliyoni 85 z’Amadorali, ni ukuvuga arenga miliyari 85Frw.

Mu by’ibanze byakozwe harimo isuzuma ku miterere y’agasozi ka Kinyinya no kugaragaza mu buryo bw’igishushanyo imiturire irambye.

Ni ahahoze hakorera Radio y’Abadage ya Deutch Well i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zaho.

Ni umushinga kandi uzakorerwa ku buso bungana na hegitari zigera kuri 600, mu gihe ibikorwaremezo byo bizubakwa kuri hegitari 16.

Byari biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Gashyantare ari bwo hatangira ibikorwa byo gukora igishushanyo mbonera rusange, icy’imyubakire ndetse no gusuzuma ingaruka uyu mushinga ushobora kugira ku baturage.

Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko nibura mu 2023 ari bwo ibikorwa byo kubaka bizatangira.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/ibyo-wamenya-ku-mushinga-green-city-kigali-ugiye-guhindura-imiturire-muri