Giant kingfisher

Kubijyanye na Wikipedia

Iyo ugize amahirwe yo gutembera ahantu hari amazi atemba cyangwa adatemba ushobora kuhasanga inyoni zitandukanye ziri kuhashakira amafunguro.

Zimwe mu zo uzahabona ni inyoni zigenda zihagarara hejuru y’amazi zabonamo icyo zishakamo zikamanuka ku muvudoko mwinshi zigahita zigifata cyangwa se ku bw’amahirwe macye ntibizihire.

Muri izo nyoni bamwe bita za Nyiramurobyi, muri Afurika no mu Rwanda muri rusange dufite izifite ingano itandukanye ariko tukagiramo inini kuruta izindi zose.

inyoni ya Giant kingfisher

Giant Kingfisher ni inyoni nini ku buryo n’ahantu ihagaze wagira ngo ni igisiga. Ubwo bunini bwayo bugaragarira amaso bunajyana n’ingano y’amafi ibasha kuroba kuko ifata ifi nini izindi nyoni zo mu muryango wayo zitapfa kwishukira.

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Giant kingfisher iyo ari ingabo iba ifite umunwa munini wirabura kandi muremure. Ku mubiri wayo ahantu hanini haba hirabura havanzemo utudomo tw’umweru.

Mu gatuza hayo hasa n’ironji kandi ku nda ni umweru urimo utubara tw’umukara. Ingore yo mu gatuza ni umukara uvanze n’amabara y’umweru mu gihe ku nda hasa n’ironji.

Ikintu cyagufasha gutandukanya ingabo n’ingore ni ukumenya ko ingabo mu gatuza yambaye ishati isa n’ironji mu gihe ingore yambara ijipo isa n’ironji. Ingabo n’ingore byose bigira ibara risa n’ironji ariko aho rigiye riherereye ni ho hatandukanye.

Giant Kingfisher igira uburebure buri hagati ya 2-48cm. Uburemere bwayo buri hagati ya 255-425g. Igihe cyo kubaho cya Giant kingfisher ni hagati y’imyaka 6-14.

Muri Kigali iyi nyoni irahaboneka cyane cyane i Masaka hafi y’uruganda rwa Inyange nubwo rimwe na rimwe ku kiraro cy’Akagera wambutse Kicukiro ugana mu Bugesera na ho ushobora kuyihabona.

Aho iboneka[hindura | hindura inkomoko]

Giant Kingfisher ikunda kuba cyangwa kuboneka ahantu hari amasoko y’amazi, imigezi, ibiyaga, ibyuzi, ibizenga, ku nkombe z’inyanja n’ahandi. Giant Kingfisher kandi ishobora no kuboneka ahantu hatemba amazi mu mukenke no mu mashyamba.

Imirire[hindura | hindura inkomoko]

Giant kingfisher ni indyanyama kuko mbere na mbere itungwa n’amafi, imitubu, ibikeri ndetse ishobora no kurya ibikururanda n’udusimba duto.

Imyororokere[hindura | hindura inkomoko]

Izi nyoni zubaka umuryango ukomeye w’ikigabo kimwe n’ikigore cyacyo kandi bikabana ubuzima bwose. Izi nyoni iyo zigiye kororoka zijya ahantu ha zonyine.

Ntabwo izi nyoni zubaka ibyari nk’izindi, ingabo n’ingore zicukura umwobo zikoresheje umunwa wazo n’amano. Bishobora gutwara icyumweru izo nyoni kugira ngo zibe zimaze kuwucukura.

Iyo aho gutera amagi hamaze kuboneka ingore itera amagi 3-5 kandi ingabo n’ingore zose zifatanya kuyararira mu gihe cy’iminsi 25-27. Iyo amagi amaze guturagwa ingabo isohora hanze ibimene by’amagi.

Imishwi igaburirwa amafi inshuro nyinshi ku munsi. Imishwi imaze ukwezi ingabo irekera kuyigaburira kandi ingore nayo ibireka nyuma y’imisi itanu. Imishwi imaze iminsi 37 iba imaze gukura neza ishobora no kuroba.

Ibibangamira Giant Kingfisher[hindura | hindura inkomoko]

Giant Kingfisher ikunda kuboneka mu byanya bikomye. Nubwo bimeze bityo ishobora no kuboneka ahandi hantu hatandukanye, bityo rero zishobora kugirwaho ingaruka zikomeye n’imiti yica udukoko iva mu mirima y’ubuhinzi igatembera mu mazi. Ikindi kizibangamira ni ukubura aho zitera no kubura aho kuba.

ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo nta mubare uzwi neza w’izi nyoni ariko bigaragara ko ziboneka ku bwinshi bityo rero Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije ushyira Giant Kingfisher ku rutonde rw’inyoni zitageramiwe.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/inyamaswa/article/giant-kingfisher-imwe-mu-nyoni-ziroba-kandi-zigatungwa-n-amafi