Georg Wilhelm Friedrich Hegel

Kubijyanye na Wikipedia
Georg Wilhelm Friedrich Hegel muri 1831

Georg Wilhelm Friedrich Hegel (27 Kanama 1770 - 14 Ugushingo 1831), yemeraga ko

Georg Wilhelm Friedrich Hegel

igitekerezo aricyo cyatanze matter kubaho, kandi ko aricyo nkomoko y’ibintu byose biri mu isi (kamere, umuntu naza phenomena). Icyo Hegel yarushije abandi ba Idealists bamubanjirije ni uko we yemeraga ko igitekerezo cyagiye gihinduka gifata isura zinyuranye, imiterere n’ibindi, biturutse ku makimbirane yari akubiye muri icyo gitekerezo kuva kibayeho. Hegel yavugaga ko urwego rusumba izindi zose mw’ihindagurika ry’igitekerezo ari umutimanama w’umuntu. N’ubwo Hegel yari Idealist niwe mufilozofe wa mbere wavumbuye ko iterambere rishingiye ku makimbirane, ariko yemeza ko ibyo bishoboka ku gitekerezo gusa (Absolute Ideal/L idéal absolu). Yabonaga iterambere ry’igitekerezo naho umuntu akaba akambaro kacyo gusa. Hegel niwe wabanje kuzana Filozofi y’impinduka y’ibintu (Dialectics/dialectique).