Gaudence Mushimiyimana

Kubijyanye na Wikipedia

Gaudence Mushimiyimana ni umutegarugori wumunyarwandakazi ufite ubumuga akaba ari nawe washinze murwanda Ishyirahamwe ry’Abagore bafite ubumuga ryitwa UNABU(Rwanda Organization of Women with Disabilities) akaba ari n'Umuyobozi Nshingwabikorwa.[1][2][3]

Umwuga[hindura | hindura inkomoko]

Akorera ubuvugizi abari n'abategarugori bafite ubumuga byongeye kandi arabafasha kandi akanabashyigikira.[4] Binyuze muri UNABU, Mushimiyimana agaragaza ko abagore n’abakobwa bafite ubumuga, bahura n’ibibazo bitandukanye kandi bibasirwa nihohoterwa bishingiye ku kuba ari abagore bari hirya no hino mu gihugu noneho hakiyongeraho n’ubumuga.[5][6] Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga (UNAB), Mushimiyimana Gaudence, avuga ko hari icyuho mu mategeko ajyanye n’uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo mu mutwe gikwiye kuvaho, kugira ngo ufite ubwo bumuga ahabwe uburenganzira busesuye nk’abandi ndetse n’ihohoterwa ribakorerwa.[5] Ibi nanone yabigarutseho tariki ya 24 Ugushyingo 2021 mu nama yateraniye mu Mujyi wa Kigali ihuza imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abafite ubumuga, abanyamategeko, Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).Ibibazo byagarutsweho muri iyo nama byatumye abagore bafite ubumuga bavugwaho by’umwihariko bishingira ku kuba ari abagore ariko noneho hakiyongeraho kuba bafite ubumuga. [7] Mushimiyimana abona ko igikwiye gukorwa mu gushyigikira abo bagora aruki guverinoma ikwiye gukurikiza amategeko arengera abagore kugirango yereke abakibayeho mubuzima bwu bwoba no nabakiri hasi hasi cyane ko bashyigikwe.[3][8] Itegeko Nshinga, ingingo ya 21 ivuga ko buri Munyarwanda wese afite uburenganzira ku kugira ubuzima bwiza. Ingingo ya 16 mu Itegeko Nshinga ivuga ku kurinda ivangura iryo ari ryo ryose rigaragaza ko Abanyawanda bose bangana imbere y’amategeko, ukorera ivangura ufite ubumuga abihanirwa n’amategeko.[9]

Inkunga[hindura | hindura inkomoko]

Kuva UNABU  yashingwa, UNTF EVAW yashyize imbere gushyigikira amashyirahamwe y'abagore. Muri 2014, yatangije icyiciro cyihariye cy’inkunga igenera iyo miryango. Muri 2018, itanga ikindi icyiciro cyihariye cyo guhagarika ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bafite ubumuga UNABU yabonyemo inkunga.[10] Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yahembye inashimira Mushimiyimana  nkumwe mubanyarwandakazi bane b’indashyikirwa kandi bagira umurava bagakora itandukaniro muri sosiyete babamo.[11]

References[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.paper-crown.org/blog/2021/8/12/gender-disability-and-covid-19-in-rwanda
  2. https://disabilityrightsfund.org/our-impact/our-stories-of-change/voicing-out/
  3. 3.0 3.1 https://www.newtimes.co.rw/section/read/208700
  4. https://integonews.com/rutsiro-abakobwa-bafite-ubumuga-baravuga-ko-bahatirwa-kuboneza-urubyaro/
  5. 5.0 5.1 "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-11. Retrieved 2021-12-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://untf.unwomen.org/en/news-and-events/stories/2020/04/rwanda-unabu-prioritizing-grassroots-organizations-to-protect-the-most-marginalized-women
  7. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuryango-unab-urifuza-ko-amategeko-agenga-abafite-ubumuga-avugururwa
  8. https://commonwealthdpf.org/executive-committee/
  9. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-11. Retrieved 2021-12-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  10. https://untf.unwomen.org/en/news-and-events/stories/2020/04/rwanda-unabu-prioritizing-grassroots-organizations-to-protect-the-most-marginalized-women
  11. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-11. Retrieved 2021-12-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)