Gati Meddy

Kubijyanye na Wikipedia

Gati Meddy ni umunyarwanda akaba ari rwiyemezamirimo watangije ubucuruzi ariko bw’ibikorwa ahanini byo muri Amerika noneho akabigemura mu Rwanda, abicishije mu isosiyete yashinze ikorera kuri murandasi.[1]

Ni Muntu ki[hindura | hindura inkomoko]

Gati Meddy Ni umusore ukiri muto ufite imigambi mu kuzamura ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi, mugufasha abakiri bato ndetse bashaka kwinjira mu bucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga. Gati Meddy yize ibijyanye n’amashanyarazi.[1]

Mu bucuruzi[hindura | hindura inkomoko]

Meddy Yatangiye ubu bucuruzi muri 2012 ahereye ku iduka rizwi ku Isi rya eBay na Amazon,yabanje gucuruza amadarubindi arinda izuba n’amasaha, avaho kurirwo rwego ahita atangiza iduka ryakoreraga ku rubuga rwe bwite yashinze rwitwa www.gatishop.com muri 2015.

Gati Shop yatangiriye ku Mugabane wa Amerika, ositraliya, u Burayi na Aziya nyuma yo muri 2017 afata umwanzuro wo gutangiza nanone Mall for Africa, isosiyete igemura ibicuruzwa biva muri Amerika abyohereza ababikeneye mu Rwanda. Gati ubu afite amaduka 180 yo muri Amerika ndetse Bwongereza bakora.[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.igihe.com/ubukungu/ishoramari/article/gati-yatangije-iduka-rigemura-ibicuruzwa-byo-muri-amerika-abizana-mu-rwanda
  2. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dhl-express-rwanda-yahishuriye-abashoramari-80-inyungu-zihishe-mu-gucururiza