Gasuku zo mubwoko bwa Meyer’s Parrot

Kubijyanye na Wikipedia
Poicephalus meyeri - Gasuku
Meyers Parrot (Poicephalus meyeri) Gasuku
Poicephalus meyeri -Gasuku

Akarere ka Bugesera kari mu Burasirazuba bushyira Amajyepfo y’u Rwanda, ni akarere gafite ibyiza nyaburanga byinshi nko kuba gafite ibiyaga icyenda n’ibindi. Hari ahantu henshi ho kujya kuruhukira ukabasha kugarura ubuyanja. Aho kandi niho hari amasangano y’Akanyaru na Nyabarongo ari nabyo bireme uruzi rw’Akagera.

Bugesera ni akarere mu myaka yashize habonekaga inyamaswa zitangaje nk’imvubu n’izindi zitandukanye. Muri izo nyamaswa habamo n’inyoni nziza cyane ziba mu biti zizwi nka Gasuku, by’umwihariko izo mu bwoko bwa Meyer’s Parrots.

Izi nyoni ziboneka mu karere ka Bugesera hafi y’icyuzi cy’igikorano mu kibaya cya Kamatana.

Uburanga bwazo[hindura | hindura inkomoko]

Ubaye warigeze kubona Gasuku zororwa kuko mu Rwanda hamwe na hamwe zibasha kuhaboneka, ubonye Meyer’s Parrot ushobora gukeka ko ubonye Gasuku isanzwe kuko imiterere yazo isa neza n’izindi ngenzi zazo.

Amababa ya Meyer’s Parrot ahenshi asa n’ikijuju cyangwa se ibara rijya gusa n’ivu ariko kandi ikagira ibara ry’umuhondo hamwe na hamwe nko hafi yo ku mpera z’amababa zigurukisha. Ibara ry’umuhondo hari n’ubwo riboneka ku mutwe wayo. Ku nda hazo ni icyatsi kibisi.

Hejuru ku mirizo ku ruhande hasa n’ikijuju mu gihe mu mirizo hasa n’ikijuju cyijimye. Umuzenguruko wo ku maso ndetse n’umunwa bifite ibara ry’umukara.

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Meyer’s Parrot uburebure bwayo bubarirwa hagati ya sentimetero ya 21 na 25. Uburemere bwayo buri buri gahati ya garama 100-135. Uburebure bw’amababa yayo iyarambuye ni santimetero 141-149. Iyi nyoni ibasha kurama kugera ku myaka hagati ya 25-35.

Imirire[hindura | hindura inkomoko]

Meyers’s Parrot ishobora kurya ibyo kurya bifite intungamubiri nk’ibyo abantu barya. Muri ibyo twavuga nk’intoryi, ibigori bibisi, karoti, inkeri, imbuto, ubunyobwa, amababi ya epinari, inyanya, inanasi, udusimba duto, indabo zimwe na zimwe, pommes, imineke n’izindi mbuto zitandukanye.

Imyororokere[hindura | hindura inkomoko]

Izi Gasuku hamwe na hamwe barazifata bakazorora. Iyo ziba mu gasozi by’umwihariko iziba muri Afurika zikunda kororoka iyo igihe cy’imvura kirangiye. Meyer’s Parrot itera amagi mu mwobo w’igiti by’umwihariko iyo uwo mwobo uri hejuru cyane uvuye ku butaka. Iyi nyoni itera amagi hagati y’abiri n’ane.

Mu gutera ayo imagi hagati y’igi rimwe n’irindi hacamo iminsi ibiri. Iyo igi rya kabiri rimaze guterwa, kurarira bihita bitangira. Ingabo n’ingore bifatanya kurarira ayo magi cyane cyane ingore. Kurarira bimara iminsi hagati ya 26 na 31. Imishwi igaburirwa n’ababyeyi bombi. Umushwi umaze ibyumweru icyenda uba ukuze bihagije.

Meyer’s Parrot iba ikuze bihagije ku buryo ishobora kororoka iyo imaze imyaka itatu cyangwa ine.

Inkomoko[hindura | hindura inkomoko]

Izi Gasuku zitwa Meyer’ Parrots zifite inkomoko munsi y’ubutayu bwa Sahara muri iki gihe zirimo guhura n’ibibazo bitandukanye harimo kuba ziribwa n’ibisiga birya inyama n’inzoka, imihindagurikire y’ikirere, kwangirika kw’amashyamba, imiti ikoreshwa mu buhinzi ndetse na ba rushimusi bazitega kugira ngo bazigurishe ku masoko mpuzamahanga.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/inyamaswa/article/meyer-s-parrot-gasuku-zidasanzwe-ziri-gukendera-ziboneka-no-mu-bugesera