Gasuku

Kubijyanye na Wikipedia

GASUKU ZITANGAJE[hindura | hindura inkomoko]

Dosiye:Gasuku.jpg
Gasuku inyamanswa itangaje

Izo nyoni zifite amababa arabagirana ku buryo iyo ziguruka ziva mu biti byo mu ishyamba uba ubona ziteye amabengeza. mu ntangiriro z'ikinyejana cya 15 abashakashatsi baba abanyeburayi bzaga mur Amerika yepfo niyo hagati barazibonye zirabashimisha cyane. izo nyoni ni gasuku zifite imirizo mirermire ziba mu duce dutandukanye two muri Amerika. nyuma y'igihe gito amafoto yazo yatangiye kugaragara ku makarita y'amerika akaba yari ikirango kicyo bise paradiso nshya yavumbuwe.

Gasuku zose yaba ingabo cyangwa ingore zose zifite amababa arabagirana cyane, azitandukanya n'izindi nyoni z'amababa menshyi. zizi ubwenge zirasabana kandi zigira ijwi rirenga cyane. zizinduka cyane mu gitondo zikagendera hamwe ari nka 30 zigiye gushaka intete z'indabyo,imbuto n'ibindi. ahanini zifatisha ibyo kurya amajanja zikajya zishuna zikoresheje umunywa wazo wigondoye. zishobora no guhekenya ibishishwa by'imbuto zimeze nk'ubunyobwa, nubwo biba bikomeye. iyo zimaze guhaga zijya kunkombe z'mugezi gutora mu mucanga izindi ntongamubiri ziba zikeneye zizifasha kuvana uburozi mubyo ziba zariye.

ubusanzwe gasuku yose iba ifite iyayo bibana akaramata, zikanafatanya kwita ku byana byazo. zikunze kuba mu myobo yo mubiti, iyo kunkombe no mu migina yo mu miswa cyangwa mu bitare byo kunkombe z'imigezi, aho usanga ingabo n'ingore bisukurana. nubwo nyuma y'amezi atandatu icyana kiba kimaze gukura, icyo gishobora imyaka itatu kibana n'ababyeyi bacyo. gasuku zo mu ishyamba zishobora kumara imyaka 30, ariko izo mu rugo zishobora kurenga imyaka 60. zirimo amoko 18, amwe murayo akaba yagaragajwe aha.[1]

Dosiye:Gasuku ndende.jpg
Gasuku y'ibihogo zishobora kugira 65cm
Dosiye:Gasuku icyatsi.jpg
Gasuku ifite amababa y'icyatsi zishobora kugira 95cm z'uburebure