Gakuba Abdul Jabar Romario

Kubijyanye na Wikipedia


Gakuba Abdul Jabar Romario. Ni umunyamakuru wa siporo  mu Rwanda, uvuga akandika kandi agasoma neza indimi 5, harimo  ururimi rw’Ikinyarwanda, icyongereza, igifaransa,igiswayire ndetse n’ikigande. Gakuba yagiye kwiga Uganda agarutse asanga umuryngo we wose warapfuye muri Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994, yasigaye wanyine ni umugabo ufite umuryango ugizwe n’umugoe n’abana bane.[1][2][3][4][5]

Muri Siporo[hindura | hindura inkomoko]

Gakuba Abdul Jabar Romario agaragara cyane muri siporo kuko ni umunyamakuru kuri televiziyo mpuzamahanga AZAM TV yerekana shapiyona yu mupira w’amaguru mu Rwanda. Gakuba yakoze kuri radio zitandukanye avuga siporo nko kuri Radio Contact FM, nyuma aza kujya kuri Radio City FM nku munyamakuri wa siporo no kuri Voice of Africa, nyuma abona akazi kuri television ya AZAM TV muri 2015 avayo ajya kuri Radio Isango Star. Romario ni umufana w’ikipe ya Mukura Victory Sports.[1][2][3][4][5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://umuyoboro.rw/index.php/2019/04/18/yagiye-kwiga-muri-uganda-asanga-umuryango-we-barawishe/
  2. 2.0 2.1 https://allafrica.com/stories/202204140344.html
  3. 3.0 3.1 https://www.rwandamag.com/abanyamakuru-10-bakomeye-mu-rwanda-badafite-ikipe-bafana-hagati-ya-apr-fc-rayon-sports/
  4. 4.0 4.1 https://inyarwanda.com/inkuru/68392/abanyamakuru-b-imikino-basuye-mugenzi-wabo-wagizwe-imfubyi-n-68392.html
  5. 5.0 5.1 https://igihe.com/imikino/football/article/mu-mafoto-na-video-ibyaranze-umukino-as-kigali-na-mukura-vs-zasangiriyemo-inota