Gahunda zose ziterambere zigomba kugendana no kubungabunga ibidukikije

Kubijyanye na Wikipedia

Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda gitangaza ko abaturage batuye mu Mijyi babarirwa ku mpuzandengo ya 18,4%, inzego za Leta zigaragaza ko iyo mibare ikomeza kwiyongera kubera ko umubare munini w’abatuye mu bice by’icyaro bagana Imijyi bagiye gushakayo imirimo.

Ingamba[hindura | hindura inkomoko]

Mu rwego rwo kugabanya abava mu cyaro bagana Imijyi, mu mwaka wa 2013 Leta y’ u Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, ni Umujyi wa Musanze,Rubavu,Nyagatare,Huye , Muhanga na Rusizi.

Iyi mijyi igenda ishyirwamo ibikorwa remezo bitandukanye hagamije kuyiteza imbere, kugira ngo abajyaga gushakira imirimo I Kigali bayibone hafi batagombye kwimukira Kigali.

Muri buri Mujyi hashyirwamo ibyanya by’inganda n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye bigamije gukurura ishoramali no gutanga akazi ku mubare munini w’abaturage bajyaga Kigali gushakirayo akazi, ibyo bikorwa byongera urujya nuruza muri iyo Mijyi kandi bikorwa hagendeye kuri gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije muri gahunda zose ziterambere.

Mu gutangira iyo mijyi hashyirwamo ibimoteri rusange ku mihanda haterwa ibiti n’ubusitani hagamijwe kurimbisha iyo mijyi, ariko byumwihariko ibyo biti bikagira uruhare mu gutanga umwuka mwiza muri iyo mijyi, kuri ibyo hakiyongeraho ibindi bikorwa remezo harimo inyubako byose bigakorwa hagamije kubungabunga ibidukikije byashoboraga kwangizwa n’ibikorwa bya muntu biterwa ahanini n’abatuye muri iyo mijyi.

Inama y’igihugu y’umushyikirano ya 12 niyo yanzuye ko hashyirwa imbaraga muri gahunda yo guteza imbere Imijyi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali, ikongerwamo inganda n’ibindi bikorwa byiterambere bishobora gutanga akazi kubatuye iyo mijyi.

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Ni ibikorwa REMA yashyize mungiro ifatanije n’Ikigo mpuzamahanga cyita kubidukikije GGGI (Global Green Growth Institute) aho iki kigo cyatanze ubufasha bwibanze bushingirwaho kugira ngo iyi mijyi yunganire Kigali itaba imbarutso mukwangiza ibidukikije biturutse ku bikorwa bya muntu cyane biganisha mu guteza imbere iyo mijyi.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. https://web.archive.org/web/20230221220848/http://www.rebero.co.rw/2021/10/07/gahunda-zose-ziterambere-zigomba-kugendana-no-kubungabunga-ibidukikije/