Gahunda yogukumira Abantu Kwiyahura

Kubijyanye na Wikipedia
Igihangano cy'ubugeni cyerekana umugore usanze umugabo yiyahuriye ku rubaraza rw'inzu.

Kwiyahura bifitanye isano no kwiheba kandi kwiheba ni ikimeneyetso cy’ikibazo cyo mu mutwe kijyanye n’imitekerereze umuntu aba afite. Umuntu ugiye kwiyahura ubusanzwe abanza gutekereza ko kuba ariho ntacyo bimumariye noneho akumva ko kutabaho aribyo byiza.[1]

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

kwiyahura

Nibura buri kwezi,mumyaka yashize abantu 100 bagerageza kwiyahura. Urwego rw’Ubugenzacyaha ruherutse kugaragaza ko mu myaka ibiri ishize, abantu 576 biyahuye mu Rwanda.[2]Inyubako iherereye mu Murenge wa Kimisagara, imaze no kumenyekana mu bundi buryo mu minsi yashize, cyane cyane nyuma y’uko hatangiye kubera ibikorwa by’abantu biyahurirayo abandi bakabigerageza, bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakarokoka rwahize.[3]Umuyobozi ariko yavuze ko bashyizeho ingamba zirimo kongera umutekano n’ubugenzuzi bugamije gushaka abashobora kugira umutima wo kwiyahura, kandi ko izi ngamba zatanze umusaruro mwiza.Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuvuzi bw’Indwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC,yavuzeko ko umuntu wiyahuye kenshi aba afite ikibazo cyo kwiheba, kandi ugasanga akimaranye igihe ku buryo yakabaye yaritaweho mbere.[4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-igituma-abantu-bajya-kwiyahurira-mu-inkundamahoro
  2. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-igituma-abantu-bajya-kwiyahurira-mu-inkundamahoro
  3. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-igituma-abantu-bajya-kwiyahurira-mu-inkundamahoro
  4. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-igituma-abantu-bajya-kwiyahurira-mu-inkundamahoro