Gahunda yoguca Pulasitike

Kubijyanye na Wikipedia
pulasitike

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) kivuga ko hashyizweho itegeko ryo gukumira pulasitike mu Rwanda kuko byangiza ubutaka bigateza n’ibibazo birimo imyuzure n’ibindi.

Uko gahunda yarihagaze yoguca Pulasitike[hindura | hindura inkomoko]

Ni umwanzuro wafashwe mu 2008 hagamijwe gukumira ingaruka pulasitike n’amasashi biteza mu Rwanda ariko kugeza ubu haracyari ikibazo cy’ibikoresho byo gupfunyikamo ku buryo byatumye intego itagerwaho.[1]REMA ivuga ko Isi yugarijwe n’ikibazo cy’ingutu cy’ibikoresho bikoze muri pulasitike kuko bituma amazi adatemba uko bikwiye, bikabangamira amazi y’inyanja n’imigezi n’ibiyaga ndetse bikica ibinyabuzima byo mu mazi.Mu Rwanda ibikoresho bikoze muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe nk’amasashi byagiye bigira ingaruka mu guteza imyuzure no gutuma umusaruro w’ubuhinzi uba muke bitewe n’uko ayo masashi abuza amazi kwinjira mu butaka. Ibyo bikoresho bya pulasitike kandi byagiye bihumanya ikirere igihe byabaga bitwitswe.[1]

Amategeko n'Icyo yaragamije[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka 2008 mu Rwanda hatowe itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi akoze muri pulasitike mu gihugu. Kubera ko andi moko ya pulasitike (atari amasashi akozwe muri pulasitike) na yo abangamira ibidukikije, byabaye ngombwa ko itegeko ryagurwa kugira ngo rirengere n’ayo moko yandi ya pulasitike.[1]By’umwihariko ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi, ubuhinzi n’amashyamba, itwarwa ry’imyanda n’isukura, ubwubatsi, ibikoresho by’inganda n’ibikorwa by’amacapiro ni byo byemerewe gusaba urushushya rwo gukoresha amasashi cyangwa pulasitike zikoreshwa inshuro imwe.[1]REMA isobanura ko iryo tegeko rigamije kubuza ikoreshwa ritari ngombwa n’ijugunywa ry’ibikoresho bikozwe muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe kuko byari bimaze kuba umutwaro ku bidukikije.Usibye amatafari, mu bikoresho bya pulasitike hashobora gukorwamo ama-Pavé. Hari ibindi bihugu bikora amapoto y’amashanyarazi byifashishije amacupa n’intebe za pulasitike ku buryo adakomeza kuba ikibazo mu kwangiza ibidukikije.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/guca-amasashi-byagize-akamaro-ku-gihugu-no-ku-bidukikije-rema